Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News

Perezida Kagame yaganiriye na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda usoje inshingano ze

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze baganira ku mubano ukomeye u Rwanda n’iki gihugu cyo mu majyepfo y’u Burayi bifitanye.

Umukuru w’Igihugu yamwakiriye ku gicamunsi cyo ku wa 6 Gashyantare 2026, nk’uko Ibiro bya Perezida byabitangaje.

Ambasaderi Luisa Maria Machado da Palma Fragoso yatangiye inshingano zo guhagarara Portugal ku wa 7 Gashyantare 2023, afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Icyo gihe yari muri ba ambasaderi 14 bakiriwe na Perezida Kagame bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugenda utera imbere hakiri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo.

U Rwanda na Portugal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano uhamye watangiye ku wa 12 Gashyanyare 1976.

Icyo gihe Ambasaderi wa mbere Portugal wohereje mu Rwanda yari António Baptista Martins, wari ufite ibiro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yatangiye inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ku wa 25 Mutarama 1977.

Portugal inafite ishoramari rinini mu Rwanda. Nko mu 2017 yari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda kikaba cyari cyihariye 23,8%.

Icyo gihe Portugal yari yashoye miliyoni 398 z’Amadolari ya Amerika ikurikiwe n’u Bwongereza bwari bwashoye miliyoni 203,1 z’Amadolari.

Ubu Ambasaderi Nkurikiyimfura François usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa ni we unaruhagarariye muri Portugal guhera mu 2023.

Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze

Related posts

Euro 2021: Italy yageze ku mukino wanyuma (Amafoto)

N. FLAVIEN

Icyumweru cyahariwe gutanga amaraso: haracyakenewe izindi mbaraga mu gutanga amaraso ku bushake

N. FLAVIEN

Sudan: Umutwe wa RSF wahuye n’igihombo gikomeye.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777