Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ubuzima

Akamaro ntagereranywa k’ibimera ku buzima bwa muntu

Ibimera bifitiye ubuzima bwa muntu akamaro kanini, kuko bikoreshwa mu byo kurya, gutanga imiti n’ibindi bikorwa bya buri munsi, bikanatanga amahirwe yo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no guhumeka umwuka mwiza. Muri rusange, ibimera ni ingenzi mu mibereho myiza y’umuntu kubera ko bitanga ibyo kurya, imiti, intungamubiri, ndetse no gutanga umwuka wa ogusigeni (oxygen) ukenerwa n’umubiri (Respiratory System).

1. Ibimera nk’ibiribwa:
Intungamubiri: Mu bimera dukenera, dusangamo intungamubiri zitandukanye , bigatuma umubiri ugira imbaraga, zituma ingingo z’umubiri n’umutima bikora neza, bikanafasha ingingo n’ibice byinshi by’umubiri.
Imbuto n’imboga: Umuntu ashobora kurya ibimera nk’amapera, ibinyomoro n’ibindi bimeze nk’ibyo, bikaba ari ibiribwa bifitanye isano n’umubiri bikanatuma umubiri ubaho neza, bigatuma ubuzima buzira umuze maze ukabaho utikanga uburwayi bwa hato na hato.

2. Ibimera n’imyitozo ngororamubiri:
Kuganira n’ibimera kandi bishobora gufasha umubiri kumenya ko hari indwara zidasanzwe, bityo bikagaragara ko ibimera bikoreshwa n’abashakashatsi nk’umuti ukomeye w’indwara zitandukanye.

3. Ibimera n’ibidukikije:
Guhumeka umwuka uyunguruye:
Ibimera birakenewe cyane mu buzima bwa buri munsi mu ruhererekane rw’urusobe rw’ibinyabuzima kuko bitanga umwuka wa ogusijeni ufatwa nk’inkingi ya mwamba ku mubiri, ibyo bigatuma umubiri ubaho mu mutuzo kuko nta ogusijene, ubuzima butashoboka.

4. Kwirinda indwara n’ibinyabuzima byo hanze:
Ibimera bifasha cyane umubiri guhangana n’indwara zitandukanye, ibyo bigatuma umubiri ubaho neza kandi ukarushaho gukora neza. Ibi ni byiza kandi ni ingenzi ku kiremwamuntu ndetse no ku nyamaswa nazo zibarizwa mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Ibimera bikwiye gufatwa neza hirindwa inkongi y’umuriro n’ibindi.

Mu nyandiko yagiye hanze kuwa 18 Kamena 2024, Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), cyakanguriye abaturarwanda kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose bishobora kubangamira amashyamba nk’inkongi y’umuriro yibasira amashyamba mu gihe cy’impeshyi n’ibindi.

Muri iyi nyandiko, bagaragazamo ko mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora kuba byatera inkongi mu mashyamba, Abaturarwanda bose barakangurirwa kwitwararika, birinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza gushya kw’amashyamba.

Mu gihe nk’iki, biroroshye cyane ko ikibatsi cy’umuriro cyakwihuta cyane, gikwirakwira mu mashyamba. Bimwe mu bikorwa buri muntu wese akwiye kwirinda; twavugamo nko kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika imyanda itabora, ibikorwa byo gutwika amakara no guhakura mu buryobw’akajagari n’ibindi.

Hari kandi n’abana usanga botsa ibijumba cyangwa ibirayi muri za runonko, n’abandi batumwa kujya kurahura umuriro mu baturanyi. Ababyeyi babo bakwiye kubakurikiranira hafi kuko bishobora guteza inkongi zirimbura amashyamba yacu.

lyo inkongi yibasiye ishyamba urusobe rw’ibinyabuzima birimo; inyamaswa n’ibiti bihasiga ubuzima. Ikindi kandi usanga binagize ingaruka ku mwuka abantu bahumeka kubera ko amababi n’ibiti biba byahiye ndetse n’imyotsi ishobora kuba yatera indwara z’ubuhumekero n’ibindi. Nimucyo rero buri wese yitwararike muri iki gihe cy’impeshyi.

Raporo yo mu mwaka wa 2019 yakozwe na Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko ubuso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba muri yo 46.5% ni aya kimeza, naho 53.5% ni amaterano.

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) gisaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba.

Ikindi kandi kinatangaza ko hari gahunda zitandukanye n’imishinga itandukanye bigamije gukomeza kongera ubu buso ndetse no kububungabunga, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka, ku nkengero z’imihanda, inzuzi, imigezi, mu bice bitandukanye by’igihugu no kugabanya ikoreshwa ry’ingano y’ibicanwa; nk’inkwi hakoreshwa imbabura zirondereza ibicanwa.

Related posts

Abasirikare badasanzwe ba DR Congo baryamiye amajanja hafi y’ibirindiro bya M23

N. FLAVIEN

Kibumba: Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gace ka ‘3 antennes’.

N. FLAVIEN

Rubavu: Umwarimu akurikiranyweho gutekera imitwe abaturage n’abarimu bagenzi be

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777