Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yanyomoje raporo ya Human Rights Watch ku bwicanyi bwiswe ubw’abahutu.

Abarwanyi ba AFC/M23 barwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) ibashinja gukora itsembatsemba ku basivile biganjemo Abahutu mu burasirazuba bwa DR Congo, ari ikinyoma kandi ko nta shingiro ifite.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko yasabye ko haterana inama yihutirwa y’Akanama k’Umutekano ka ONU kuri DR Congo yo kwiga ku bikorwa by’urugomo biteye ubwoba bikorerwa abasivile, birimo n’ibikorwa na M23.

Raporo ya HRW yatangajwe ku wa gatatu ishinja inyeshyamba za M23 kwica abasivile nibura 140 biganjemo abahutu mu kwezi gushize ndetse ko abishwe bashobora kuba barenga uwo mubare.

HRW ivuga ko ubwo bwicanyi bwo mu kivunge ishinja M23 bwabereye mu byaro nibura 14 hafi ya parike y’Igihugu ya Virunga mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ivuga ko yavuganye n’ababibonye bavuze ko koko byabaye, ko abagabo biciwe mu mirima, ko abagore benshi n’abana bashorewe bakajyanwa ku mugezi bakahicirwa.

Ndetse ko ubwo bwicanyi bwabereye mu gace kanini cyane kurusha uko ONU yari yabitangaje mbere kandi bukamara igihe kirekire kuruta icyo ONU yavuze.

M23 ivuga ko isanzwe yarahakanye ibi birego bidafite ishingiro mu nyandiko yayo yo ku itariki ya 07 Kanama 2025. M23 ivuga ko buri muryango, HRW na ONU utanga umubare w’abapfuye mu duce dutandukanye nyamara batarahageze ahubwo ari amakuru y’ibinyoma.

Itangazo rya M23, ryasohowe n’umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka, rivuga ko ibi birego bya HRW na ONU bishingiye ku mpamvu za politike, ikanashinja iyi miryango kubogamira ku butegetsi bw’abadashoboye na busa bwa Kinshasa.

Hari amakuru avuga ko ubwo bwicanyi bwo mu kivunge bugerekwa kuri M23, ari abarwanyi ba FDLR babonaga bokejwe igitutu bakihindura abahinzi bari mu mirima yabo, mu rwego rwo kwihisha ibitero bya M23 bigamije kubahiga bukware aho baba bari hose.

Ni kenshi Leta ya DR Congo yakunze guhishira umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, ukaba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. DR Congo ivuga ko nta mbaraga bagifite nyamara abana babo ndetse n’abandi babiyunze ho bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba bacumbikiwe ndetse banahabwa ubufasha na Leta ya Kinshasa.

M23 ivuga ko uburyo HRW yakoresheje mu bushakashatsi bwayo burimo inenge nyinshi cyane ku buryo butesha agaciro ibyo yagezeho. M23 kandi ivuga ko muri raporo yayo, HRW ikoresha imvugo idaca ku ruhande kandi ishinja nko kuvuga ko M23 yakoze ubwicanyi kandi HRW itarageze aho ivuga ko ubwo bwicanyi bwabereye.

HRW yo ivuga ko yavuganye kuri telefone n’ababonye ubwo bwicanyi n’ababurokotse ndetse ikoresha n’amashusho y’icyogajuru. Kuri ibi bivugwa, hari abavuga ko izi raporo zaba zikorwa na Kinshasa igamije kwanduza isura ya M23 maze ngo igakoresha abakozi b’iyi miryango mpuzamahanga (kubera ruswa), bagatangaza ibyo batahagazeho.

BBC yatangaje ko M23 ivuga ko ibyo bidashobora gusimbura kuhigerera kwa HRW kandi ko abo yavuganye na bo ari abahezanguni bazwi cyane bakorera ubutegetsi bwa Kinshasa kuko ngo bagamije kwanduza isura yabo bahimba ibyaha bitabayeho bagakoresha iturufu yo gutanga ruswa mu bo bakeka ko bageza ijwi kure.

Itangazo rya AFC/M23 inyomoza ibirego bya HRW ku bwicanyi bushyirwa kuri M23.

Related posts

Ethiopia: Inyeshyamba za TPLF zigaruriye Umujyi wa Kobo.

N. FLAVIEN

Paul Kagame yemeza ko nta munyarwanda ukwiriye kuba impunzi kandi afite Igihugu.

N. FLAVIEN

Tour de France: Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere kabayemo impanuka 2 zikomeye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777