Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima

Gakenke: Basabwe kudaheza abafite ubumuga mu bikorwa by’iterambere kuko nabo bashoboye.

Mu butumwa bujyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa buri mwaka tariki 03 Ukuboza, mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke, basabwe kumvako abafite ubumuga nabo bashoboye, bashobora kwiteza imbere, maze banasabwa kujyana abana mu mashuri muri gahunda y’Uburezi budaheza [Inclusive Education].

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Thérèse wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Busengo, ahabereye ku rwego rw’Akarere “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga”, yasabye abaturage kumva ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi, abasaba kwirinda kubaha akato kuko ngo bitari mu muco nyarwanda.

Yagize ati: “Turabasaba baturage beza bacu kudaha akato cyangwa guheza abantu bafite ubumuga, ahubwo mubahe agaciro kuko nabo ni nkamwe, tunasabe ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kwita ku burere bw’aba bana bashyirwe mu mashuri muri gahunda y’uburezi budaheza kuko nabo barashoboye”.

Kwizihiza uyu munsi byanajyanye no guha bamwe mu bafite ubumuga batishoboye bo mu Murenge wa Busengo inyunganirangingo zirimo amagare, imbango, inkoni yera n’amavuta y’uruhu rwera ku bafite ubumuga bw’uruhu. Banahabwa kandi amatungo magufi yo korora arimo ihene n’ingurube.

Abafite ubumuga bitandukanye bo mu Karere ka Gakenke bashima cyane uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho mu mibereho myiza n’iterambere, bakaba bemeza ko ngo n’ubwo bitaraba 100%, hari icyizere ko n’ibitaragerwaho bazabigeraho kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Imibare yo mu mwaka wa 2013 igaragaza ko Akarere ka Gakenke gafite abaturage bafite ubumuga bagera ku 8605 n’ubwo hari irindi barura riri gukorwa kugirango hamenyekane imibare mishya (igezweho) y’abafite ubumuga muri aka Karere kabarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza“.

Abafite ubumuga bukabije bw’ingingo bashyikirijwe utugare two kubafasha mu ngendo.
Abafite ubumuga bw’uruhu bashyikirijwe amavuta arinda uruhu kwangirika.
Abafite ubumuga bwo kutabona bashyikirijwe inkoni yera izabafasha mu ngendo.
Abafite ubumuga bw’ingingo bashyikirijwe imbago zo kwifashisha mu mirimo ya buri munsi.
Bashyikirijwe amatungo magufi arimo ingurube n’ihene.

Related posts

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

NDAGIJIMANA Flavien

Ubuzima butangaje bwa Ngirente Séraphine ufatira urugero kuri Minisitri w’Intebe bitiranwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Afghanistan: Amateka y’Abatalibani bagiye kuyobora Igihugu nyuma y’imyaka 20 barameneshejwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment