Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera Ubuzima

Rusizi: Yakoresheje amayeri ahambaye ahisha urumogi ariko ntibyamuhira atabwa muri yombi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025, umugabo witwa Sinamenye Théoneste w’imyaka 38 y’amavuko, yafatanwe ibiro bitatu by’urumogi yari yiziritseho ku buryo utapfa kumenya ibyo ari byo kuko umurebye wabonaga ari umubyibuho usanzwe ku gice cyo hejuru. Inzego z’umutekano zamufatanye n’uwari umutwaye kuri moto ndetse n’uwo bari bagiye kurugurisha, bakaba bahise bacumbikirwa kuri Station ya Polisi ya Kamembe, Akarere ka Rusizi.

Icyaha cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bikomeje kwiyongera cyane mu gihugu. Guhindura isura kw’iki cyaha kwatumye uko cyasobanurwaga nk’icyaha ndetse n’ihanwa ryacyo bikazwa kugirango bihuzwe n’igihe kuko amayeri akomeje kuba menshi. Ibi byatumye hashyirwaho itegeko rishya rigena ibihano bikakaye mu rwego rwo guca intege ababinywa, ababicuruza bakanabikwirakwiza mu gihugu, ababihinga n’abandi babikoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Itegeko rivuga iki ku biyonyabwenge?

Ibiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo cyinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe. Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bikomeje kwiyongera.

Mu ngingo ya 263 igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Naho mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:

1. Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2. Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;

3. Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ari na we ugena urutonde rugize ibiyobyabwenge na buri cyiciro birimo, rivuga ko igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu wese ugira uruhare mu gufasha undi kubona ibiyobyabwenge mu buryo bworoshye cyangwa se kumuha imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nawe aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu. Nina cyo gihano gihabwa umuntu wese utanga ibiyoyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ashingiye ku mpapuro abona neza ko zitarimo ukuri.

Mu manza z’abashinjwa ibiyobyabwenge, urukiko rushobora kugabanya igihano rushingiye ku ngano y’ibiyobyabwenge ushinjwa yatunze cyangwa yacuruje, mu rwego rwo guhuza igihano n’uburemere bw’icyaha (Principe de la proportionnalité de la peine à l’infraction). Bivuze ko mu gihe cy’urubanza harebwa ingano y’ibiyobyabwenge uregwa yafatanwe ndetse hakanarebwa impamvu yabyo.

Uyu mugabo wo mu karere ka Rusizi yari yiziritseho yiziritseho urumogi arenzaho imyenda ku buryo bitari koroha gupfa kumutahura.
Iyo urumogi rwamaze kumishwa usanga benshi barufata nk’itabi ariko rikaze kuko abarukoresha usanga rubahindura mu mitekerereze.
Igihingwa cy’urumogi kirumishwa kigakoreshwa nk’itabi mu kuyobya ubwenge.

Related posts

Gakenke: Hibutswe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwibutswa guhangana n’abagoreka amateka.

ISHIMWE Elyse Naise

Producer Element na Studio izwi nka 1:55 AM Ltd ntibabyumva kimwe.

Muntu Clarisse

Musenyeri Carlo Maria Vigano unenga Papa Francis yaciwe muri Kiliziya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777