Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Polisi yarashe mu cyico uherutse kwica umuntu amuciye umutwe

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburasirazuba, yarashe abasore babiri barimo uwari utwaye ibiyobyabwenge washatse gutemesha umupolisi umuhoro n’undi wari watawe muri yombi azira kwica umusaza akamuca umutwe, warashwe ashaka gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umusore w’imyaka 34 wo mu karere ka Ngoma, yafashwe akekwako kwica umusaza amuciye umutwe, ajya kuwutaba mu wundi murenge.

Yagize ati: “Mu gitondo cy’uyu munsi yagerageje gutoroka Polisi araraswa ahita apfa, umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kibungo.’’

SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko undi musore warashwe ari uwo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore.

Yavuze ko Polisi yabonye amakuru ko hari abaturage bari kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bya Zebra Gin biri mu mashashi.

Ibi biyobyabwenge byari bitwawe na moto eshatu zifatwa zigeze mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Nyabikiri mu mudugudu wa Ngarama.

Ati: “Polisi yagerageje guhagarika izo moto, umwe avaho azana umuhoro ashaka gutema umupolisi, uwo mupolisi mu kwirwanaho ahita amurasa, ntabwo yahise apfa yajyanywe ku kigo nderabuzima. Ni ho yapfiriye.”

SSP Twizeyimana yavuze ko izi moto eshatu zafashwe, hafatwa umwe wari uziriho undi aratoroka. Izo moto zari zihetse amapaki 900 ya Zebra Gin zigizwe n’udupfunyika 10.800.

SSP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi turasaba abaturage kwirinda kurwanya inzego kandi bakareka gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko Polisi itazigera ibyihanganira.’’

Related posts

Perezida Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda

N. FLAVIEN

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasubukuye ibiganiro bya buri cyumweru agirana n’imbaga y’abemera imbona nkubone

N. FLAVIEN

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina, Sankara aragabanyirizwa.

N. FLAVIEN

3 comments

Jassousou May 16, 2026 at 9:05 PM

Police bakoze cyane bakomereze aho aba bagome babagabanye.

Iby’epfo iyo kwa nyamuzinda ntituzi ibyaribyo amusangeyo bahanganireyo 🫣

Reply
Samu May 16, 2026 at 9:08 PM

Rwose Aho turemeranya Jassou !! Bibere n’abandi isomo bitwazaga ngo barafungwa ubuzima bugakomereza muri gereza nyamara barangije kuvutsa inzirakarengane ubuzima. Police ikomeze ibagabanye wenda twagira amahoro.

Reply
Mayeri May 16, 2026 at 9:10 PM

Ibi ni byo rwose. No muri bibiliya haranditse ngo ijisho rihorerwe irindi. Ubundi Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777