Amizero
Ahabanza Amakuru Cinema Imyidagaduro

“Inzira ntibwira umugenzi kandi ngo intamenya irira ku muziro”. Ibikubiye muri Season ya Kabiri ya Filime Ikiriyo cy’urukundo [VIDEO]

Nyuma y’amezi atandatu Filime Ikiriyo cy’urukundo Season ya mbere igera ku bakunzi bayo, kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021 Season(igice) ya kabiri nayo yagiye ahagaragara maze byishimirwa n’abatari bacye bari bamaze iminsi basaba ko iyi Season yasohoka bagakomeza kwirebera Filime yabo.

Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo abanyarwanda n’abanyamahanga batangiye kubona Filime Ikiriyo cy’urukundo, itangira ari filime benshi bafataga nk’izindi zose zakiniwe mu ntara kandi koko bari bafite ukuri kuko n’ubusanzwe ikinirwa mu Karere ka Musanze. Gusa ikibazo nticyari aho ikinirwa, ahubwo cyari ukumvako itazarenga umutaru bitewe na nyinshi zo mu ntara zayibanjirije. Ibi ariko siko byagenze kuko iyi filime yaje kuba  mpuzamahanga ikiniwe ku butaka bw’u Rwanda bitewe n’uko ikinwamo n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barenze babiri  barimo n’umurundikazi Miss Gateka Filly Chersy wamenyekanye cyane nka Cece. Season yayo ya mbere yashojwe tariki 15 Gashyantare 2021 isorezwa kuri Episode(agace) ya 23.

Nshimiyimana Jean de Dieu ukina yitwa Gugu ni umuyobozi wa IRIS RWANDA TV itambutsa iyi Filime akaba n’umwanditsi wayo. Aganira na Amizero.rw yatangaje ko bishimira aho bamaze kugera n’ubwo ngo inzira ikiri ndende bakurikije aho bifuza. Yagize ati: “Turishimira muri rusange umusaruro wabonetsemo kuko bwari bwo bwa mbere tugaragaye mu ruhando rwa Cinema nyarwanda kandi twifuza kuba mpuzamahanga. Birumvikana umusaruro wa mbere wari ukubona abantu bayikurikira, aba twarababonye n’ubwo hari benshi batarayimenya. Ikindi ni umubare w’abantu bagiye batwereka ko inyigisho ziri muri iyi filime zabahinduriye ubuzima”. Uyu muyobozi kandi yavuzeko Season ya mbere yabasigiye abafatanyabikorwa batandukanye kuko ngo hari abatangiye kubagana ngo bafatanye. Ati: “Nyuma yuko Filime imenyekanye ikanakundwa na benshi, hari abaje batugana ngo dufatanye mu bikorwa byacu. Muri aba twavuga nka Forward Investment Group yenga inzoga yitwa Ijambomubasha, n’iyitwa Umubasha. Harimo kandi Urugano Virunga Palace bafite amacumbi mu Karere ka Musanze ndetse na BnB Bed and Breakfast, kuri aba kandi hakiyongeraho Lippia Restaurant iherereye mu Mujyi wa Musanze hafi ya ADEPR Muhoza. Urumva rero ko twungutse byinshi n’ubwo tugikeneye abafatanyabikorwa bandi batandukanye”.

Tumubajije ibishya byaba biri muri Season ya II, yadusubije ko Season ya kabiri izanye udushya twinshi kuko ngo Season ya I yari nk’isuzuma(igerageza) ariko ngo Season ya II buri kimwe kikaba gikosoye uhereye ku majwi ukageza kuri buri kimwe cyose kitagenze neza muri Season ya mbere.

Ikindi kandi ngo ni uko yasohokaga rimwe mu cyumweru ariko ubu ikazajya isohoka kabiri mu cyumweru (kuwa mbere no kuwa kane).

Nk’uko byagenze kuri Season ya mbere, biteganyijwe ko Season ya kabiri nayo izahagarara igeze kuri Episode ya 23, hakazakurikira Season ya gatatu.

REBA SEASON YA 2 EP 01:

Related posts

M23 yanyomoje amakuru ya Radio Okapi avuga ku bisasu byatewe muri Kibirizi bikica abasivile.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Nta mwarimukazi wabura umugabo cyangwa ngo umusore w’umwarimu abure umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yatabarije abasirikare b’u Burundi yafashe Perezida Ndayishimiye akabihakana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment