Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’abarundi bari gusubira mu midugudu yavuyemo abarwanyi ba AFC/M23 nyuma yo kuva mu Kibaya cya Rusizi.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Operation Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, ngo iyi midugudu irimo Sange, Nyakerebe, na Luberizi, ndetse na Kitidia, Katoto, Mulenge, na Lemera, iherereye mu misozi ya Uvira.
Lt. Reagan Mbuyi Kalonji yagize ati: “Nyuma yo kugenda buhoro buhoro kw’inyeshyamba za M23 / AFC hamwe n’abafatanyabikorwa babo, Twirwaneho na Red Tabara …bava Sange kugera i Bwegera, imitwe ya mbere ya FARDC yasubiye i Mutarule muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.”
Kuva muri ibi bice kwa AFC/M23 bije mu gihe hari hamaze iminsi hari ubwoba ko M23 ishobora gukomeza urugamba ikaba yakigarurira umujyi wa Uvira, nyamara ariko igitutu mpuzamahanga ntikiyoroheye kuko yasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu bice byose biri hafi y’Umugezi wa Rusizi (ahegereye u Burundi).
M23 ikiva muri ibi bice bigasubiramo ingabo za Leta, Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyepfo yahise atangaza ko umuhanda Bukavu Uvira utacyemerewe gukoreshwa nk’inzira nyabagendwa ihuza imijyi yombi kuko ngo M23 iwukoresha icengera mu bice bigenzurwa na Leta.

