Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubutabera

Nyagatare: Umuyobozi w’Ishuri yirukanywe azira kwiba ibiryo by’abanyeshuri akabigurisha

Uwari umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ribanza rya Rubira II mu murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba yirukanwe mu kazi azira kwiba ibiryo byagenewe abanyeshuri akabigurisha mu gihe yiteguraga kwakira ibindi bizakoreshwa mu gihembwe cya gatatu kizatangira tariki 20 Mata 2026.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iri shuri ryari ryasaguye ibiribwa ku buryo mu bubiko bwabo (stock) bari basigaranye ibiro 460 by’ibiribwa bitakoreshejwe mu gihembwe cya Kabiri. Mu gihe ikigo cyiteguraga kwakira ibindi biribwa by’abanyeshuri bizakoreshwa mu gihembwe gitaha, uyu muyobozi yagurishije ibyari mu bubiko ariko aza gutahurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yagize ati: “Uriya muyobozi w’ishuri yabonye ko bagiye kohererezwa ibiribwa bishya, we ahitamo kugurisha ibyasagutse mu gihembwe gishize kugira ngo azakomereze kuri sitoke nshya. Ubusanzwe iyo ibigo bigenerwa ibiribwa hashingirwa ku mibare y’abana bafite n’iminsi bazabikoresha.”

Akomeza agira ati: “No kuba yarabisaguye abana bajya mu kiruhuko bishoboka ko yanabikorera ubwende akagaburira abana ibidahagije kugira ngo azasagure. Mu gihe hari ibyasagutse mu buryo busanzwe bigomba kubikwa bikazakoreshwa igihembwe gikurikiyeho. Kuba rero uyu muyobozi atinyuka kubigurisha twahise tumuhagarika ku kazi mu gihe izindi nzego na zo zikurikirana iki kibazo.”

Kakooza asaba abayobozi b’amashuri kwirinda kwiha ibitabagenewe kuko abakora batyo batazihanganirwa.
Ati: “Ntabwo ubuyobozi bwakwihanganira abantu b’akaboko karerekare. Niba uhawe gucunga umutungo w’ikigo ukwiye kurangwa n’ubunyangamugayo. Dukosore imikorere kugira ngo tugere neza ku nshingano tuba twashinzwe kandi dufitiwe icyizere.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri waganiriye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Mulisa Erneste, yagaye bene iyi myitwarire avuga ko ibyakozwe na mugenzi wabo byo kugurisha ibiryo byagenewe abanyeshuri bidakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati: “Ntabwo ari byiza ibyo yakoze. Hari abateshuka ku nshingano bagashukwa n’ibyo bashinzwe gucunga bakabyigabiza ariko ntibikwiye na gato. Najya inama yo kwirinda ibikorwa byatugonganisha n’amategeko cyane ko biriya bifatwa nko kunyereza umutungo biganisha ku byaha.”

Amakuru kandi ya bamwe mu bazi iki kigo neza, yemeza ko atari inzara yatumye uyu muyobozi w’agateganyo wari utarahamara n’ukwezi kumwe agurisha ibi biryo, ahubwo ko ari umururumba n’inda nini. Iki kigo cyari kiyobowe by’agateganyo kuko uwa mbere yagiye kuba umuyobozi ushinzwe imyitwarire (DOD) ku kindi kigo.

Ibigo by’amashuri bya Leta n’ibifatanya na Leta ku bw’amasezerano bigenerwa ibyo kurya muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (school feeding). Abayobozi b’amashuri basabwa gucunga neza ibyo bahabwa muri iyi gahunda kugira ngo idakomwa mu nkokora bityo bikaba byatiza umurindi ibibazo bindi nko gutsindwa ku bana, guta ishuri n’ibindi.

Related posts

Dauda Yassif ukinira APR FC yijeje abakunzi bayo kuzabereka ibyo batigeze babona.

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

N. FLAVIEN

U Burusiya bwiyemeje gufasha Ingabo za DR Congo kubona ibikoresho bigezweho.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777