Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 na Leta ya DR Congo basinye imbanzirizamushinga y’ibiganiro by’amahoro.

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ihuriro riyirwanya (AFC/M23) kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025 bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.

Iyi ntambwe igezweho nyuma y’ibiganiro byateguwe na Leta ya Qatar, bimaze iminsi bihuza intumwa z’impande zombi (Leta ya Kinshasa na AFC/M23) i Doha muri Qatar byatangiye muri Werurwe uyu mwaka wa 2025.

Itangazo rikubiyemo inyandiko yose ivuga kuri aya mahame, iratangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar mu kiganiro igirana n’abanyamakuru mu masaha ari imbere, bikaba byitezwe ko bizubahirizwa uko byaganiriweho.

Iminota micye nyuma yo gusinya iyi mbanzirizamushinga, umuvugizi wa Leta ya DR Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko ingingo nkuru ziri muri iyi nyandiko zishingiye ahanini ku kubahiriza ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no kubahiriza ibyemezo byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye.

Yagize ati: “Iyi mbanzirizamushinga imaze gusinywa hagati yacu na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar, ishingiye ku kubaha Itegekonshinga rya Repubulika, amahame y’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango Mpuzamahanga by’umwihariko icyemezo 2773 cy’Akanama k’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse no kugendera ku masezerano ya Washington.”

N’ubwo ariko iyi nzira y’amahoro ikomeje i Doha muri Qatar, ibintu bikomeje kujya ahabi kuko buri ruhande mu zihanganye rukomeje gushinja urundi kurenga ku gahenge rukajya mu ntambara. Leta ishinja M23 kugaba ibitero ku birindiro bya FARDC mu bice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, M23 nayo ikaba ishinja Leta kurunda ingabo n’ibikoresho hafi yabo ndetse ngo hakaba hari n’ibitero bakomeje kubagabaho.

Uhagarariye Leta ya DR Congo ashyira umukono ku mbanzirizamushinga.
Uhagarariye AFC/M23 ashyira umukono ku mbanzirizamushinga.
Abayoboye intumwa zari zihagarariye Leta ya Kinshasa n’iza AFC/M23 basuhukanyije.

Related posts

Nyagatare: Umusirikare yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we.

N. FLAVIEN

Ubuzima bwa Musenyeri Nzakamwita nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

N. FLAVIEN

Super Manager uvugira abafana ba APR FC by’agateganyo yishongoye ku bafana ba Rayon Sports.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777