Musenyeri Desmond Tutu ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo kubera uruhare yagize mu kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, Apartheid, yitabye Imana ku myaka 90.
Desmond Tutu yaguye mu Mujyi wa Cape Town aho yari amaze iminsi arwariye, uburwayi bivugwa ko bwamutangiye ahagana mu 2000.
Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yatangaje ko urupfu rwa Desmond Tutu rwashenguye Igihugu kubera uburyo yitanze ngo kibeho mu mahoro n’ubwigenge.
Uyu musaza yari amaze imyaka irenga 20 afite uburwayi bwa Cancer. Yari umuntu wiyemeje guhirimbanira amahoro aho ariho hose ku Isi cyane ku mugabane wa Afurika ku buryo yanabiherewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Prize/Prix Nobel).
Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y’Epfo ndetse nawe akaba impirimbanyi yanabifungiwe igihe kirekire, yigeze kuvuga ko Tutu ari umuntu utagira ubwoba bwo kuvuganira abadafite kirengera. Yarwanyije mu buryo bweruye akarengane, ubukene, irondamoko n’ibindi byose bibangamira ikiremwamuntu.
Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Desmond Tutu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/12/FB_IMG_1640508825179.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/12/e55375c4d0ab463795c23dbc5cc204f7-077b5.jpg)