Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Iyobokamana Ubuzima

Afurika y’Epfo: Musenyeri Desmond Tutu ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yitabye Imana.

Musenyeri Desmond Tutu ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo kubera uruhare yagize mu kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, Apartheid, yitabye Imana ku myaka 90.

Desmond Tutu yaguye mu Mujyi wa Cape Town aho yari amaze iminsi arwariye, uburwayi bivugwa ko bwamutangiye ahagana mu 2000.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yatangaje ko urupfu rwa Desmond Tutu rwashenguye Igihugu kubera uburyo yitanze ngo kibeho mu mahoro n’ubwigenge.

Uyu musaza yari amaze imyaka irenga 20 afite uburwayi bwa Cancer. Yari umuntu wiyemeje guhirimbanira amahoro aho ariho hose ku Isi cyane ku mugabane wa Afurika ku buryo yanabiherewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Prize/Prix Nobel).

Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y’Epfo ndetse nawe akaba impirimbanyi yanabifungiwe igihe kirekire, yigeze kuvuga ko Tutu ari umuntu utagira ubwoba bwo kuvuganira abadafite kirengera. Yarwanyije mu buryo bweruye akarengane, ubukene, irondamoko n’ibindi byose bibangamira ikiremwamuntu.

Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Desmond Tutu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021.

Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana ku myaka 90/Photo Internet.
Desmond Tutu yari amaze gusaza/Photo Internet.

Related posts

Dauda Yassif ukinira APR FC yijeje abakunzi bayo kuzabereka ibyo batigeze babona.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR Gihorwe: Chorale Shalom yatangiye 2023 isaba amahoro atangwa n’Imana [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Kiyovu Sports yari imaze iminsi mu buriri bwiza yanganyije na APR FC igumana intebe y’ubutware [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment