Umunyamakuru akaba na nyiri TV na Radio 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC ubwo yari mu kiganiro ‘Rirarashe’ cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Kamena 2025, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzisanga rwararwaye indwara y’agahinda gakabije nihatagira igikorwa mu maguru mashya.
Abibwira umwe mu banyamakuru bakorana, KNC yavuze ko urubyiruko rumaze kubatwa n’imbuga nkoranyambaga; aho usanga n’abashyiraho ibidahwitse harimo n’ubuzima bwabo bwite, ibyo ubona ko bikomeje gutya benshi mu rubyiruko ruzisanga mu kibazo gikomeye cyo kurwara indwara y’agahinda gakabije.
Mu gatwenge kenshi ati: Twitegure agahinda kenshi gakabije mu rubyiruko kuko birakabije aho usanga ubuzima bwabo bwose nta gushaka gukora ahubwo ari inkoranyambaga gusa. Gusa ariko haramutse habaye ubufatanye mu nzego zose bishobora gukemuka.”
Ubushakashatsi bugaragaza muri rusange?
Mu mwaka wa 2020, Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara, Africa CDC, cyagaragaje ko urubyiruko ruza imbere mu guhisha ko rufite agahinda gakabije, aho 18,6% by’abari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 bagize nibura inshuro imwe ihungabana rikomeye ritewe n’aka gahinda.
Agahinda gakabije ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwo mu mutwe kitakiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, ahubwo cyageze mu bihugu birimo n’ibya Afurika ndetse n’u Rwanda rudasigaye.
Iyi ndwara abayirwaye ntibakunda kuyiganiraho no kuyigaragaza, ahubwo bahitamo kuyihisha no kwigaragaza bitandukanye n’uko biyumva, bigakomeza kwangiza ubuzima bwabo, n’ubukungu bw’Igihugu bukabigenderamo.
Ibihombo byatewe n’iyi ndwara y’agahinda gakabije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavuye kuri 48% bigera kuri 61% mu myaka yashize. Nkuko bigarukwaho n’ikinyamakuru verywellhealth.com, indwara y’agahinda gakabije igira ingaruka ku bantu benshi aho byagaragaye ko umwe muri batanu bayirwara muri Amerika.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga abafite indwara y’agahinda gakabije:
Impinduka mu myitwarire
Abantu bafite agahinda gakabije bashobora kwitandukanya n’inshuti zabo no kureka ibikorwa basanzwe bakunda.
Hari abagira umunaniro ukabije bakagaragara nk’abadashishikajwe no gukora ibyo basanzwe bakora. Hari abishora mu bikorwa bigira ingaruka ku buzima nk’ubusinzi bukabije, cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.
Guhisha amarangamutima
Abayirwaye bashobora guhora baseka bagaragaza ko bameze neza nyamara bakiherera bakarira bikomeye.
Impinduka mu mubano
Aba bayirwaye bashaka kuyihisha, uzasanga batinda gusubiza ubutumwa bohererejwe, wababwira neza bakabyumva ukundi, watangira no kuvuga inkuru zishimishije ukabona bo bababaye. Muri make batakaza ubushobozi bwo gutandukanya ibihe.
Impinduka kuri bo
Bashobora kunanirwa kurya, cyangwa bagasonza cyane ariko mu kanwa kabo ntibifuze ko hageramo ibiryo. Bashobora gusinzira cyane cyangwa bakabura ibitotsi.
Kugabanyuka k’ubushobozi bwo gukora
Bakunze kwibagirwa cyane no kumva bacitse intege zo gukora, inshingano zabo zikuzuzwa bigoranye. Ibi biterwa no kubeshya abakureba ko umeze neza, kandi umutima ukubwira ko utameze neza.
Ikigo cy’Abanyamerika cy’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic, gitangaza ko aba barwayi bafashwa kuganirizwa mu bwitonzi, kubasobanurira ko afite ibimenyetso by’agahinda gakabije, kubereka ko ubitayeho ukababa hafi, ariko ukabasobanurira n’agaciro k’ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Kugira agahinda gakabije katavurwa biganisha ku ngaruka mbi zirimo no kwiyahura cyangwa kubaho ubuzima butarangwamo ibyishimo. Agahinda gakabije gashobora kuba indwara itagaragara, ariko kwita ku bagafite bishobora gutuma bisobanukirwa mbere y’uko kabageza ahabi.
Bimwe mu bituma abantu batayivuza birimo kugira ipfunwe, gutinya amagambo y’abantu aterwa n’imyumvire mibi ku buzima bwo mu mutwe, kubura ubushobozi bwo kugera ku mavuriro y’indwara zo mu mutwe, n’ikiguzi cyo kuyivura kikiri hejuru.
Icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu byongereye ubukana bw’aka gahinda gakabije.
Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Boston University School of Public Health, bwagaragaje ko agahinda gakabije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kazamutse inshuro eshatu mu mezi ya mbere ya COVID-19, kava kuri 8,5% mbere y’icyorezo kagera kuri 27,8%. Mu 2021, iyi mibare ikomeza kuzamuka igera kuri 32,8%, banavuga ko nibura umwe mu baturage batatu yari afite agahinda gakabije.
Agahinda gakabije gashobora kuba indwara itagaragara, ariko kwitondera ibimenyetso no kugira umutima w’impuhwe bishobora gutuma umuntu afashwa ataragera ahabi. Ntacyo bitwaye kugaragaza uko wiyumva, kuko uwasobanukiwe ko arwaye amenya ko akeneye na muganga.
Yanditswe na Lucky Desiré / WWW.AMIZERO.RW