Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko bagiye kubaka ubwato bugera kuri 30 mu rwego rwo kongera ubushongore n’ubukaka bw’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi.
Trump yavuze ko ubwato bushya bw’intambara buzaba ari bunini kandi bunyaruka kurusha ubusanzwe. Ubu bwato buzaba ari igice kinini mu cyo yise ubwato bushya bwa zahabu.
Amerika yatangaje ko izabanza kubaka ubwato bubiri bunini nyuma umubare ukazongerwa ugere kuri 25. Ubwato bwa mbere buzitwa USS Defiant.
Ubu bwato buzaba ari bugari cyane bufite ubushobozi bwo kwikorera ibipima toni 30.000 biruta cyane ubwato busanzwe bwifashishwa mu ntambara zitandukanye.
Buzaba bukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’itwaro zikoresha imirasire mu guhangana n’umwanzi.
Ubu bwato buzashyirwamo n’imbunda zisanzwe zikoreshwa mu mazi ariko hongerwemo izikoresha ingufu za nucléaire.
Hari hashize imyaka 31 Amerika itubaka ubwato nk’ubu. Abayobozi ba Amerika bagaragaza ko ibi byatumye iki gihugu kiba insina ngufi icibwaho amakoma na buri wese ku bijyanye n’ubushongore n’ubukaka mu kurwanira mu mazi, kuko u Bushinwa bwo bugeze kure bwubaka uru rwego binyuze mu kubaka ubwato bwinshi.
Trump yabuze ko uyu mushinga mushya ugamije kurinda Amerika abanzi bose bashoboka no guhangana n’abo bahora bahanganye.
Uyu musaza w’imyaka 79 uri kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri, agaragaza ko imishinga ijyanye no guteza imbere urwego rwa gisirikare igenda biguru ntege ndetse igakosha.
Yavuze ko bagiye kwita kuri iki kibazo, hagamijwe gukora intwaro vuba, ku giciro gihendutse ndetse zigakorwa neza.
Uretse ubwato bushya bw’intambara, igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi kinateganya kubaka ubundi burimo ubutoya buzwi nka ’frigates’, na byo biri mu murongo w’iki gihugu wo kongerera ubushobozi igisirikare kirwanira mu mazi no gukemura ibibazo biri mu ikorwa ry’intwaro.

