Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yavuguruje abo yita abavuga ibinyoma bagamije kuyisiga icyasha.

Umutwe wa AFC/M23 wasohoye raporo ivuguruza bimwe mu birego warezwe mu mezi ashize birimo imfu z’abantu benshi mu mujyi wa Goma n’ubwicanyi ku bana mu mujyi wa Bukavu mu gihe cy’ifatwa ry’iyi mijyi ifatwa nk’imirwa mikuru y’intara za Kivu y’Aamjyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DR Congo.

AFC/M23 batangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 nyuma yuko Leta ya DR Congo yakunze gutangaza ko mu mirwano yagejeje M23 ku ifatwa rya Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere (Mutarama) 2025, hapfuye abantu bagera ku bihumbi bitatu (3,000) biganjemo abasivile.

Umunyamabanga wa AFC/M23, Délion Kimbulungu yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze muri iyo mirwano yo kubohora Umujyi wa Goma hapfuye abantu 874 bose bagizwe na Wazalendo, FARDC na M23, avuga ko ibitangazwa na Kinshasa ari imibare mihimbano igamije kubasiga icyasha.

Ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru, Bertrand Bisimwa wungirije umukuru wa AFC/M23, yavuze ko abo bapfuye muri iyi mirwano yo kubohora Umujyi wa Goma 90% ari abarwanyi bo ku mpande zombi zarwanaga, ni ukuvuga ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’abarundi.

Ubwo yasomaga ibikubiye muri iyi raporo, Kimbulungu yavuze ko iyi ari yo raporo y’ukuri ije gutanga ibisobanuro birambuye n’amakuru y’ukuri bitandukanye n’ibindi birego byagiye bisohoka we akaba yabyise ibihimbano byarezwe umutwe wa AFC/M23.

Ibi birego bihimbano bigamije guharabika AFC/M23 birimo: inkongi y’umuriro yishe imfungwa muri gereza ya Munzenze, gushyira abantu n’abana muri uyu mutwe ku ngufu, gufunga ku ngufu inkambi z’impunzi zari i Goma no mu nkengero zayo, ubwicanyi ku bana mu mujyi wa Bukavu, ubusahuzi, n’ibindi.

BBC itangaza ko bimwe muri ibi birego byagiye bigarukwaho muri raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch, Amnesty International ndetse na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwayo.

Délion Kimbulungu yanyomoje ibi birego agaragaza ko byinshi muri byo byahimbwaga na Leta ya DR Congo igamije guhindanya isura ya AFC/M23 mu baturage ndetse no ku rwego mpuzamahanga kugirango ikomeze guhisha intege nke zayo.

Itangazo rya AFC/M23 rigaragaza igihe cyo gusohora raporo ivuguruza abo yise ko bagamije kuyisiga icyasha.

Raporo ya AFC/M23 ihakana ibirego bijyanye n’urupfu rw’abagororwa kuri gereza ya Munzenze kuko ngo ibijyanye no gutwika iyi gereza byakozwe na Leta ya DR Congo kandi ngo imfungwa zikaba zaratorotse M23 itaragera muri Goma bityo ngo ikaba idakwiye kubazwa ibyabaye itarahagera kuko hari hakiri mu maboko ya Leta.

Ku bijyanye no gucyura ku ngufu impunzi ibihumbi zari mu nkambi zitandukanye mu nkengero z’umujyi wa Goma, iyi raporo yemeza ko izo mpunzi zatashye ku bushake bwazo kuko umutekano wari umaze kugaruka mu bice bari barahunze.

Imiryango mpuzamahanga ifasha itandukanye yatangaje ko izo nkambi zafunzwe na M23 ku ngufu abari bazirimo bakirukanwa bagakwira imishwaro, abandi bikaba ngombwa ko basubira aho bari bahunze n’ubwo hari ababibona nk’umujinya kuko byabakuye umugati mu kanwa.

Kimbulungu yavuze ko izo nkambi zimwe zari zirimo ibirindiro by’ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe ikorana na zo, kandi zakorerwagamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buteguye, ubucuruzi butemewe, uburaya n’ibindi, ashinja miryango ifasha kungukira mu kuba izo mpunzi zari ziri aho.

Kimbulungu yagize ati: “Impunzi ubwazo ni zo zahisemo gusubira iwabo ku bushake. Nyuma yo gutaha kwazo abari bitwaje intwaro bari mu nkambi barabuze. Ikindi hari abazikireshaga kugirango babone amaramuko, bababazwa cyane no kubona zitashye.”

Raporo ya M23 isohotse nyuma y’uko ku wa mbere w’iki cyumweru, Amnesty International yasohoye raporo ivuga ko uyu mutwe wishe, ukora iyicarubozo, ufunga abantu binyuranyije n’amategeko, kandi ugira uruhare mu gushimuta abafunze mu bigo ufungiramo i Goma n’i Bukavu.

Mu itangazo basohoye, M23 yavuze ko iyo raporo ya Amnesty International igamije gusebya uduce bafashe turimo amahoro n’umutekano, inenga ko ari raporo zikorerwa kure n’abantu batageze aho ibyo bavuga bibera bagamije gusa inyungu zabo no gusiga icyasha.

Abayobozi ba M23 banyomoje amakuru mahimbano agamije kubasiga icyasha.

Bertrand Bisimwa yavuze ko benshi mu baguye i Goma biganjemo abarwanyi ku mpande zombi zari zihanganye.

Ingabo za DR Congo zo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (GR) ni zimwe mu zaguye i Goma ku bwinshi.

Related posts

US: Hagiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu gushaka inkomoko ya COVID-19

N. FLAVIEN

Rwamagana: Abatamba ibitambo mu Idini ya Islam basabwe kubanza kubyereka ba Veterineri.

N. FLAVIEN

Uganda: Umutoza wanyuze muri Rayon Sports yafashije Vipers SC kwegukana igikombe cya Shampiyona [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777