Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Itariki ibiganiro bihuza DR Congo na M23 bizatangiriraho yamenyekanye.

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko biteguye kwakira ibiganiro hagati y’intumwa za guverinema ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’umutwe uyirwanya wa M23 mu cyumweru gitaha guhera ku itariki ya 18 Werurwe 2025.

Bizaba bibaye ubwa mbere Leta ya DR Congo yemeye kujya mu biganiro imbonankubone n’inyeshyamba ziyirwanya. Ibiganiro byagiye bitumizwa na Angola mbere ntibyigeze bishobora guhagarika intambara imaze imyaka hafi ine mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yari i Luanda muri Angola mu biganiro na mugenzi we, Joao Lourenco. Nyuma y’ibyo biganiro Perezidansi ya Angola yahise itangaza ko icyo gihugu cyemeye guhuza DR Congo n’abarwanyi ba M23.

Bukeye bwaho ku wa Gatatu tariki 12 Werurwe, ibyo biro byasohoye itangazo rigira riti: “Dukurikije intambwe zafashwe n’ubuhuza bwa Angola… intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 zizatangira ibiganiro by’amahoro guhera ku itariki ya 18 Weurwe 2025, mu mujyi wa Luanda.”

Ni kenshi Perezida Tshisekedi yagiye avuga ko atazigera agirana ibiganiro na M23, umutwe avuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, gusa u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi kuko ngo M23 ari abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo. Uyu mutwe umaze kwigarurira uduce twinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Kuva mu kwezi kwa mbere, uwo mutwe umaze kwigarurira imijyi myinshi irimo Goma na Bukavu ndetse urugamba rukaba rukomeje kwerekeza no muri Uvila ndetse no mu bice bya Walikale nka Pinga n’ahandi. Leta ya DR Congo ivuga ko kuva mu kwezi kwa mbere, intambara mu burasirazuba imaze guhitana abantu bagera ku bihumbi birindwi, umubare ariko utaremezwa n’impande zidafite aho zibogamiye kuko nka M23 yo ivuga ko Leta ikabya imibare kandi ko abenshi mu bapfuye ari yo yabishe ishaka kubegeka kuri M23 ngo iyandurize isura ku rwego mpuzamahanga.

AFC/M23 yasohoye itangazo igira ibyo isaba ubutegetsi bwa Kinshasa.

N’ubwo Luanda na Kinshasa bakomeje gutangaza ibi, benshi bakomeje kwibaza uko bizagenda mu gihe hari bamwe mu bayobozi ba M23/AFC bakatiwe urwo gupfa n’inkiko za DR Congo ndetse hakaba harashyizweho akayabo kuri buri wese wagira uruhare mu itabwa muri yombi ryabo cyangwa gutanga amakuru y’aho baba baherereye.

Uretse ibi kandi, hakomejwe kwibazwa ku nyito za Leta ya DR Congo na Perezida Tshisekedi ubwe bise M23 umutwe w’iterabwoba ndetse ko badashobora kuganira nabo kuko ng obo [M23] ari ibikoresho bya Leta y’u Rwanda ngo bakaba bifuza kuganira na Perezida Kagame aho kuganira na M23 ikoreshwa mu guhungabanya uburasirazuba bwa DR Congo.

Kubera izi mpamvu rero, AFC/M23 yasohoye itangazo isaba Kinshasa ko ikwiye gukuraho urujijo, Perezida Tshisekedi we ubwe agatangaza ko yemeye ibiganiro ndetse hagashyirwaho uburyo busobanutse ibi biganiro bizanyuzwamo kuko ngo bo kuva cyera bahoze bifuza ibiganiro ariko bikaburizwamo na Leta ya Kinshasa.

Itangazo rya AFC/M23 ku biganiro bigomba guhuza uyu mutwe na Leta ya DR Congo.
Perezida Tshisekedi ari kumwe na Laurenco usanzwe ari umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Related posts

Antony Blinken na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano muke muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Amwe mu mateka ya tariki 01 Gicurasi, umunsi witiriwe umurimo.

N. FLAVIEN

Tour de France : Wout Van Aert niwe wegukanye agace ka 11

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777