Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Nyagatare: Umuyobozi w’Ishuri aravugwa mu mugambi wo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu.

Amakuru y’ibanze yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeza ko bamaze guta muri yombi abashumba batatu muri dosiye irimo Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyarupfubire, bakekwaho gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu.

Mu kiganiro SP Twizeyimana yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibyo bikimara kuba, hahise hatabwa muri yombi abashumba babiri baragiraga inka z’uwo muyobozi w’Ishuri n’umwe waragiraga iza murumuna we, ngo kuko uwo muntu yapfuye ahari.

Yagize ati: “Kugeza ubu [uwo muyobozi w’ikigo] ntabwo arafatwa. Bikiba hahise hafatwa abashumba batatu gusa we aratoroka ariko ntabwo twabireka gutyo gusa. Turacyakomeje gushakisha.”

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bagahitamo kugeza ibibazo byabo mu nzego z’ubuyobozi ngo zibafashe kubikemura.

Yanasabye kandi ko bajya batangira amakuru ku gihe ku buryo ibyaha bishobora gukumirwa cyangwa n’aho byakozwe ababikekwaho bagafatwa bataratoroka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’umuntu waguye aho uwo muyobozi w’ishuri asanzwe akorera ubworozi, bayamenye nubwo batahamya ko ari we wamwishe.

Ati: “Amakuru twayumvise ni ibintu bavuga gutyo. Gusa na none ikibazo kibaye nijoro ntabwo umukozi aba ari ku kazi ku buryo byahuzwa n’ishuri, kuko umukozi aba ari iwe.”

Yakomeje agira ati: “Iwe aho akorera n’aho afite ibikorwa ni ho uwo muntu yaguye ariko kuba nakemeza ko ari we ntacyo naba nshingiyeho gifatika. Ntabwo nakemeza ko yishe umuntu ariko ahantu umuntu yaguye kuba ari iwe byo, ni ukuri.”

Bivugwa ko byakozwe ku wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, bibera mu mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga.

Uwapfuye yitwa Hakizimana Emmanuel wari ufite imyaka 48 y’amavuko. Akaba asize umuryango w’abana bane n’umugore.

Bivugwa ko yari asanzwe agura amata n’abashumba b’uwo muyobozi, ariko bakayagurisha bayibye. Bamwe muri bo ngo baje guha amakuru nyiri inka, na we abasaba ko mu gihe Hakizimana azaba ahageze bazamuhamagara akaza akirebera.

Byahishuwe ko ku wa Mbere Hakizimana akigera mu rwuri, bahise bahamagara uwo muyobozi w’ishuri araza, afatanyije n’ushinzwe inka ze, bakubita bakoresheje inkoni Hakizimana kugeza ashizemo umwuka.

Nyuma yo gukora ibyo, uwo muyobozi ngo yahise atoroka na ho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3,000,000 FRW ariko itarenze 5,000,000 Frw.

Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Hakunze kuvugwa urugomo mu nzuri zo mu karere ka Nyagatare aho abashumba bashyirwa mu majwi ndetse rimwe na rimwe bagafatanya na ba nyiri inka.

Related posts

Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero bikomeye kuri Iran n’inshuti zayo.

N. FLAVIEN

M23 ivuga ko isaha iyo ari yo yose ishobora kwigarurira Umujyi wa Bunagana.

N. FLAVIEN

Nshimiyimana Imran abimburiye benshi binjira muri Musanze FC

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777