Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Gakenke: Inyamaswa zitaramenyekana zishe amatungo magufi icumi abaturage bashya ubwoba.

Inyamaswa zitaramenyekana bikekwa ko zishobora kuba ari inkazi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ziraye mu matungo magufi y’abaturage zica agera ku icumi mu murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke.

Ibi bintu byateye abaturage ubwoba byabereye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo Akarere ka Gakenke mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’imwe ubwo hagwaga imvura. Izi nyamaswa zitaramenyekana ariko bamwe bagakeka ingwe, ziraye muri ayo matungo magufi zica ihene umunani n’intama ebyiri.

Ni amatungo magufi y’abaturage batatu bari bayaziritse ku musozi aho yarishaga, maze ubwo bajyaga kuyacyura bagwa mu kantu basanze yose arambaraye hasi yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kurya ayo matungo yishwe n’inyamaswa zitaramenyekana nk’uko tubikesha Igihe.

Yagize ati: “Abaturage babujijwe kurya aya matungo yishwe n’inyamaswa kugira ngo bitabagiraho ingaruka mbi. Hatangiye iperereza n’ibikorwa byo gushakisha izi nyamaswa ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze, abaturage nibahumure umutekano urahari.”

SP Mwiseneza kandi yasabye abaturage kubahiriza gahunda yo kororera mu biraro no kugana ubwishingizi bw’amatungo kugirango igihe habaye ikibazo nk’iki babe bagobokwa.

Ba nyiri aya matungo bagiye kuyacyura basanga ni uku byagenze/Photo Internet.
Ibiro by’Umurenge wa Muhondo ibi byabereyemo/Photo Internet.

Related posts

RDF yatanze umucyo ku musirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Burundi

N. FLAVIEN

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

N. FLAVIEN

Umugambi mubisha wa Amerika wo gufasha Ukraine mu ikorwa ry’intwaro z’ubumara watahuwe n’u Burusiya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777