Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, abasirikare kabuhariwe ba M23 (abarwanyi barwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo), bigaruriye ibindi bice byo muri Teritwari ya Walikale, ibi bikaba bije byiyongera kuri Kalembe yavugishije Kinshasa ndetse bagakora ibishoboka ngo bayisubize ariko bikanga ahubwo FARDC igata imbunda ikayabangira ingata.
Ku wa kane w’iki Cyumweru dusoje byatangajwe ko M23 yambuye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta lokarite zigera kuri eshatu zo muri Teritwari ya Walikale, imwe mu zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yasaga nk’isigaye itarageramo urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abanyekongo bakomeje gutotezwa.
Hashize kandi Icyumweru aha muri Walikale habera imirwano ikaze hagati ya M23 n’abarwanyi barwana ku ruhande rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, MONUSCO, abacanshuro b’abazungu na SADC bakomoka muri Malawi, Tanzania na Afurika y’Epfo.
Amakuru yemezwa na sosiyete sivile yo muri iyi Teritwari ya Walikale akaba anemezwa n’ibitangazamakuru bisanzwe bikorera mu kwaha kwa Leta avuga ko imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu yasize M23 yigaruriye uduce turimo Bitongi, Minjenje, Katobo, Kasimbi n’ibindi bice byinshi, ibikomeje gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa kuko babona ko M23 ishobora gufata Walikale yose ikaba yakomereza Kisangani ndetse kuri ubu kugera muri Kivu y’Epfo na Maniema bikaba byoroshye.

