Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ubutumwa bwa Perezida João Lourenço kuri Tshisekedi bwaba buhatse iki ?

Perezida wa Angola João Lourenço uri guhuza u Rwanda na DR Congo mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu karere, yoherereje ubutumwa mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi Tshilombo, ubutumwa yashyikirijwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola.

Ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo bizwi kugeza ubu, gusa nyuma yo kubutanga Téte Antonio yabwiye abanyamakuru ibisa n’aho ibiganiro ku rwego rwabo (ba minisitiri) byarangiye.

Antonio yabwiye abanyamakuru ko na we atazi ibiri mu butumwa yazanye, ariko ko Perezida Tshisekedi yashimye akazi kakozwe na ba minsitiri b’ububanyi n’amahanga.

Mu byumweru bishize, abakuru b’ubutasi, igisirikare n’ububanyi n’amahanga bahuriye i Luanda, n’i Rubavu mu Rwanda biga ku “umushinga w’amahoro wageza ku mahoro arambye” Perezida João Lourenço yahaye bagenzi be Paul Kagame na Félix Tshisekedi.

Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo, mu cyumweru gishize yavuze ko i Luanda “turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuva muri DR Congo”.

Mu mpera z’icyumweru gishize abashinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na DR Congo bahuriye i Luanda basesengura raporo y’inzobere kandi basinya ku nyandiko nyuma y’inama yabahuje ku wa gatandatu.

Ibinyamakuru muri Angola byavuze ko DR Congo n’u Rwanda bitumvikanye ku ngingo y’uburyo FDLR yasenywa.

Nyuma yo gushyikiriza Tshisekedi ubutumwa bwa mugenzi we Lourenço, ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Minisitiri Téte Antonio yagize ati:

“Twahuriye i Luanda ngo dukore kuri iyi nzira [y’amahoro]. Buri nzira igira inzego, nyuma yo gukora, ibintu bigomba kuzamuka kugera hejuru yacu”.

Ntibizwi neza niba Minisitiri Téte Antonio hari n’ubutumwa nk’ubwo agomba kugeza kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuko n’undi kuva ntangiriro z’uyu mwaka umuhate wa João Lourenço wo guhuza Tshisekedi na Kagame nta cyo wagezeho.

Ibyatangajwe na Téte Antonio bivuze ko ibiganiro by’amahoro by’i Luanda byaba bishobora gukomereza ku rwego rwa ba perezida b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo.

Mu mpera z’umwaka ushize arimo kwiyamamaza, Tshisekedi yavuze ko atazongera guhura na Perezida Paul Kagame, aho yagize ati: “Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.”

Gusa amaze gutorwa yoroheje imvugo. Mu kiganiro mu kwezi kwa munani (Kanama) uyu mwaka yagiranye n’abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo yagize ati:

“Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n’u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye.”

Tshisekedi ashinja u Rwanda gutera Igihugu cye ruciye mu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda rukabihakana, na rwo rugashinja DR Congo gushyigikira inyeshyamba za FDLR zirwanya Kigali ziba muri DR Congo, ibyo Kinshasa na yo ihakana (BBC).

Related posts

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

N. FLAVIEN

Gakenke: Hakorwa iki ngo imihanda myiza iri gukorwa ibungabungwe mu buryo burambye ?

N. FLAVIEN

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane itangiye 2021 isaba Imana ngo ibongere imbaraga [Video]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777