Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Urugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Nile rwongeye kurikoroza hagati ya Ethiopia na Misiri

Ethiopia yatangaje ko yabyukije imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzwi ku izina rya “The Grand Ethiopian Renaissance Dam” ruherereye kandi rukanakoresha amazi y’umugezi wa Nile, iki gihugu gihuriyeho n’ibindi bihugu birimo na Misiri. Gusubukurwa kw’imirimo yo kubaka uru rugomero (igeze ku cyiciro cyo koherezamo amazi) bikaba byongeye gukurura umwuka mubi hagati y’ibihugu bya Misiri na Ethiopia bigiye kumara hafi imyaka 10 birebana ay’inggwe. Ni mu gihe kandi hategerejwe ko inama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye izaterana ku wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021 iziga kuri iki kibazo.

Igihugu cya Misiri gishinja Ethiopia kurenga ku mategeko n’amabwiriza mpuzamahanga agenga imishinga y’ubwubatsi mu bibaya by’imigezi ihuriweho n’ibihugu byinshi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri ufite ubuhinzi no kuhirira imirima muri kiriya gihugu akaba yavuze ko Misiri yamaganiye kure ibiri gukorwa na Ethiopia.

Mu gihe Ethiopia yo ivuga ko uru rugomero ruzayifasha mu iterambere ryayo rirambye, ibihugu nka Misiri ndetse na Sudan byo bivuga ko bisanga uru rugomero ari uburyo bwo gukumira abaturage babyo gukoresha amazi y’umugezi wa Nile.

Leta ya Khartoum ndetse niya Cairo bikaba bimaze igihe bisaba Ethiopia kwemera gusinya amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu mikoreshereze y’uru rugomero ndetse n’ikurikiranabikorwa ku bijyanye n’amazi rukoresha, ibintu guverinoma ya Addis Ababa idakozwa na gato. Mu minsi yashize, ibi bihugu bikaba byaranasabye inama y’umutekano y’umuryango w’Abibumbye kuba yakwinjira muri iki kibazo, ikabifasha kugicoca no kugishakira umuti.

Uru rugomero rwa rutura rureshya na metero 145 ruri guteza amakimbirane rwatangiye kubakwa muri 2011 rufite ubushobozi bwo gukoresha amazi angana na metero kibe zigera kuri miliyari 74. Umwaka ushize muri Nyakanga, mu igeregeza rya mbere Ethiopia yari yayoboreyemo amazi angana na metero kibe miliyari 4.9. Ni mu gihe muri uyu mwaka Ethiopia iteganya kongeramo metero kibe miliyari 13.5, haganiswa ku kuba uru rugomero rwatangira kubyara imbaraga z’amashanyarazi.

Umugezi wa Nile ufite uburebure bw’ibilometero birenga gato 6000, ukaba unyura mu bihugu bitandukanye by’Afurika bigera kuri 11, aho amazi yawo ariwo soko ya mbere y’amazi yo gukoresha ndetse n’abyazwa ingufu z’amashanyarazi muri ibyo bihugu. Mu gihugu cya Misiri, amazi ya Nile afashe byibuze 97% by’amazi akoreshwa mu gihugu hose, cyane cyane mu buhinzi, aho iki gihugu ubusanzwe gifite ubutayu kiyifashisha mu kuhira imirima.

AFP

Related posts

Umunya Eritrea Natnael Tesfazion niwe watwaye Tour du Rwanda 2022

NDAGIJIMANA Flavien

Isinzi ry’abantu bitabiriye Misa ya Nyirubutungane Papa Francisiko i Kinshasa.

NDAGIJIMANA Flavien

Mulindwa Prosper wari umuyobozi muri MINALOC yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment