Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro Politike Ubukungu

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye atanga umukoro ku banyarwanda [AMAFOTO].

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye ashima byimazeyo CAF na FIFA byagiriye u Rwanda inama yo kubaka igikorwaremezo cy’umupira w’amaguru nka Stade Amahoro, asaba abanyarwanda kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo kigezweho babonye.

Imbere y’imbaga y’abafana buzuye Stade Amahoro ivuguruye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, babanje kureba bimwe mu bice by’iyi Stade iri mu zigezweho ku mugabane wa Afurika ikaza no mu cyiciro cya mbere bivuze ko iri no mu zikomeye ku Isi, maze hakurikiraho umuhango nyiri izina wo gufungura Stade Amahoro ivuguruye.

Perezida Paul Kagame ati: “Ndashimira Dr Mutsepe wa CAF ndetse n’umuyobozi wa FIFA, bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bivandimwe byo kuri uyu mugabane wa Afurika no hanze yaho mu guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu kugira ibikorwaremezo nk’ibi mu bihugu bitandukanye kugira ngo abakiri bato muri Afurika bagire aho kwitoreza no guteza imbere impano nyinshi dufite ku Mugabane wacu”.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwaremezo nka Stade Amahoro bifasha mu kugira ngo abafite impano muri Afurika bazibyaze umusaruro batagombye kujya ahandi. Ati: “Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n’ibyo dushaka gukora. Ndashaka mwese kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi ukomeye ku Rwanda no ku mupira w’amaguru kandi tuzakora n’ibindi byiza kurushaho”.

Perezida Kagame kandi yabwiye abakiri bato ko kuba bahawe ibikorwaremezo nka Stade Amahoro cyangwa ibindi, nta kindi bagomba kwitwaza. Ati: “Tugomba gukora cyane, tugomba gukora neza, ku buryo tubarwa mu beza ku Mugabane wacu. Ibindi byinshi biri imbere bidusanga”.

Dr Patrice Mutsepe uyobora CAF, yashimye byimazeyo Perezida Paul Kagame udahwema kugaragaza ko akunda siporo ari nako akomeza guteza imbere ibikorwaremezo bigezweho. Yavuze ko yizeye ko kuva ubu agiye kubona Ikipe y’u Rwanda ihura n’amakipe akomeye kuko ngo nta rundi rwitwazo, kuko ngo Stade Amahoro iri mu zambere kuri uyu mugabane ndetse no ku Isi.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka Stade Amahoro ivuguruye yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turukiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors zitanze cyane kugira ngo imirimo irangirire ku gihe kandi ikozwe neza cyane.

Stade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga gato ibihumbi 45 (45,000) bicaye neza, iyi myanya yose kandi ikaba itwikiriye ku buryo izuba cyangwa imvura byabaye amateka ku mufana aho yaba yicaye hose. Stade Amahoro ivuguruye yemejwe n’inzobere za CAF nyuma yo kuyisura zikayishyira ku rwego rwo hejuru rw’ama stade yo kuri uyu mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame yashimye CAF na FIFA kuko bagize uruhare mu gutuma iyi Stade yubakwa.
Dr Patrice Mutsepe uyobora CAF yavuze ko abanyarwanda nta rundi rwitwazo bakwiriye kugira.
Habaye umukino ufungura iyi Stade guhuza APR FC na Police FC aho watangiye APR FC itsinze 1-0 Police FC.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Perezida wa CAF, Patrice Mutsepe bafunguye Stade Amahoro ivuguruye.
Stade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga gato ibihumbi 45 bicaye neza.

Related posts

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku ipeti rya CG.

N. FLAVIEN

Gatsibo: Abajura bateye ishuri bica umuzamu banatwara mudasobwa.

N. FLAVIEN

Musanze: Urubyiruko rurashyirwa mu majwi mu kutubahiriza Guma mu rugo ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777