Imvura nyinshi yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, mu bice bitandukanye by’Igihugu, yishe abantu babiri, inasenya inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye, urukuta rw’inzu y’abaturanyi rwagwiriye umuryango w’abantu batatu, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga.
Yabwiye Kigali Today ko “Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bagahita bitaba Imana”.
Uyu muryango wahuye n’ibiza uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge, Akagari ka Ngara, Umudugudu wa Birembo ugizwe n’abantu batatu: umugabo, umugore n’umwana.
Ahandi habaye ibiza
Mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Binunga, bitewe n’imvura nyinshi yaguye, hasenyutse inzu imwe ndetse inkuta z’inzu eshatu na zo ziragwa.
Mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga na ho imvura yasenye inkuta z’inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Muri Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu zo guturamo, inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.
Mu Murenge wa Nduba urukuta rwasenyutse, abana babiri b’impanga b’imyaka 13 bakomereka bikabije.
Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, yasenye inkuta eshatu z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.