Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Minisitiri Dr Biruta yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye guterwa ubwoba n’ibikangisho bya DR Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zarufasha gukumira icyagerageza kuruhungabanya giturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyose.

Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye biturutse ku barwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 beguye intwaro mu mpera za 2021. Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, binyuze mu kuwuha ibikoresho no kuwoherereza abasirikare bo kuwongerera imbaraga.

Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragariza amahanga ko birimo kuyobya uburari, hagamijwe kugira ngo umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari wo FDLR, utitabwaho.

Minisitiri Biruta, kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024 ubwo yaganirizaga abitabiriye Rwanda Day i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasobanuye ko kugaruka kwa M23 kwatewe n’uko ubutegetsi bwa RDC bwanze kubahiriza amasezerano bwasinye.

Ibibazo byatumye M23 irwana, nk’uko Minisitiri Biruta yabisobanuye, ni ihungabana ry’umutekano w’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, biterwa ahanini n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko umutwe wa FDLR ucumbikiwe muri RDC ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, bityo ko rwafashe ingamba zatuma rudahungabana.

Yagize ati “Nubwo u Rwanda rushaka amahoro kandi rwifuza ko ibisubizo bya politiki ari byo byakemura ibibazo byo mu karere, ingamba zikwiye z’ubwirinzi zashyizweho kugira ngo turinde ubutaka bwacu, kandi nta muntu ukwiye kugira impungenge ku mutekano w’u Rwanda.”

Uretse gufasha FDLR, Leta ya RDC yagerageje gushotora u Rwanda kenshi, aho yohereje indege z’intambara mu kirere cyarwo; ibyatumye imwe muri zo iraswa ibaba nyuma y’aho iki gihugu cy’igituranyi cyari cyabanje kuburirwa.

Hari abasirikare ba RDC binjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bagerageza kurasa ku bashinzwe umutekano. Abenshi muri bo, barimo uwinjiye muri Mutarama 2024, bararashwe barapfa. (Igihe)

Related posts

DRC: Gereza zo muri Kivu y’Amajyepfo zikomeje kubika Abanyamulenge ku bwinshi.

KALISA

“Imyitwarire idahwitse iri kugaragara ku banyeshuri muri iki gihe irerekana kudohoka kwacu”: Minisitiri Uwamariya Valentine.

N. FLAVIEN

Musanze: Abakirisitu 10 ba ADEPR bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777