Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC yiyemeje kwisubiza Kitshanga ikabohora ingabo zayo zahagotewe na M23.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC hamwe n’imitwe myinshi bafatanyije urugamba rwo kurwanya M23 irimo FDLR, abacanshuro b’abazungu n’abibumbiye mu cyiswe Wazalendo, bafashe icyemezo gikomeye cyo gukora iyo bwabaga bakisubiza agace ka Kitshanga kugirango babohoze ingabo zabo zahafatiriwe ubwo M23 yigaruriraga uyu Mujyi.

Ubwo M23 yafataga umujyi wa Kitshanga, byavuzwe ko hari abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta bahungiye mu nyubako za Croix Rouge no mu kigo kirimo Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF (zikomoka mu Burundi), kugeza ubu bakaba barabuze uko bahava kubera inyeshyamba za M23, gusa ngo igihe kikaba kigeze ngo hakoreshwe imbaraga zose zishoboka kugirango bahabakure.

Amakuru dukesha Rwandatribune avuga ko abasirikare kabuhariwe bagomba kugaba igitero simusiga baturutse impande zitandukanye zirimo Mushaki muri Teritware ya Masisi hamwe n’abandi ngo buturuka mu Mujyi wa Goma, bose intero ikaba ari imwe, kwisubiza Kitshanga iri mu bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko ubwo aba basirikare bari bokejwe umuriro na M23 bahungiye ku ngabo z’abarundi ziri muri EACRF, maze M23 ngo isabye izi ngabo za EACRF kubaha abo basirikare babahungiyeho ubuyobozi bwabo burabyanga, maze ngo M23 nayo ihita ibwira EACRF ko abo basirikare batazasohoka muri Kitshanga.

Kuba aba basirikare ba Leta ya DR Congo baragotewe muri Kitshanga, ngo byatumye FARDC na FDLR ndetse n’abambari babo biyemeza ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose bagomba kubabohoza bakanisubiza uyu Mujyi uhuriweho na Teritwari za Masisi na Rutshuru.

Biravugwa ko Ingabo za Leta, FARDC zageze mu gace ka Nyamitabo zerekeza muri iki gikorwa. Bagenzi babo baturutse i Mushaki bakomereza Bihambwe, Bidegede, Gatare, Gasheberi na Muheto, ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, aho bivugwa ko hari abageze Nyamitabo muri Teritware ya Masisi.

Mu gihe iyi myiteguro ikomeje, biravugwa ko abasirikare benshi ba FARDC bamaze kugera mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi ndetse no muri Teritwari ya Nyiragongo irimo Umujyi wa Goma mu rwego rwo guhangana bikomeye na M23 ikomeje imyiteguro yo kuba yatera Umujyi wa Goma.

Abasirikare badasanzwe ba FARDC bakwirakwijwe mu bice bya Nyiragongo byegereye Goma kugirango bahangane na M23 ikomeje kuyisatira/Photo Internet.

Related posts

Ibivugwa ku rupfu rw’umupilote waguye mu ndege iri mu kirere.

KALISA

U Budage bwasabiye Ukraine na Georgia kwinjira mu Bumwe bw’u Burayi.

N. FLAVIEN

Wazalendo yaburijemo umuhango wo gushyingura Colonel Gisore wa FARDC

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777