Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Iyobokamana

Umuhanzi Modeste yakoze mu nganzo asabira umugisha abatuye Isi [VIDEO].

Umuhanzi ubifatanya n’umwuga w’uburezi, Modeste Habarurema uhamya ko asanzwe akunda kuririmba, yemeza ko n’ubwo mu buzima bwe busanzwe yize uburezi akaba anabukora nk’akazi kamutunze, abifatanya n’ubuhanzi mu ndirimbo zisingiza Imana (Gospel songs), kuko ngo ahatari ugutinya Imana abantu bahinduka ibyigenge.

Uyu muhanzi wemeza ko yatangiye gushyira indirimbo ze hanze mu mwaka ushize wa 2022, avuga ko yahisemo gukora ubuhanzi kubera kubikunda ariko ngo akaba anashaka kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bufasha abantu mu nzira y’iyobokamana no mu mibereho myiza ya muntu mu buzima bwa buri munsi kuko ngo byose bihira abakunda Imana.

Mu rwego rwo gukomeza intego yihaye, Modeste yasohoye indi ndirimbo ayita “Duhe umugisha”, akaba yemeza ko ari indirimbo yakoze kuko ubuzima bwacu bwa buri munsi bukwiye kurangwa n’umugisha nk’uko kuva mu ntangiriro Imana yahaye abana bayo umugisha, bityo natwe rero ngo tukaba dukwiye gusaba no gusabirana umugisha uva ku Mana umuremyi akaba n’umubyeyi wacu.

Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, yagize ati: “Iyo nkora ubuhanzi nita ku iyobokamana n’ibijyanye naryo bituma muntu abaho mu buzima bunyuze Imana na bagenzi be. Ni nayo mpamvu mu ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, nasabye Imana kugomororera imigisha abatuye Isi kugirango ubuzima bwacu burusheho kuba bwiza ndetse tugende uko Imana ibishaka”.

Kugeza ubu umuhanzi Modeste Habarurema amaze kugeza hanze indirimbo eshanu zifite amajwi n’amashusho, hakaba n’izindi zigera kuri enye z’amajwi gusa amaze gukora ukongeraho n’izindi zigera kuri 15 zikiri mu mishinga.

Yemeza ko mu buhanzi bwe ateganya gukora cyane agakora indirimbo nyinshi zitanga ubutumwa bwubaka umuryango w’Imana no gukomeza guha abamukurikira indirimbo nziza uko azagenda abishobozwa n’Imana. Abakunzi b’indirimbo ze bakaba bashobora kuzisanga ku muyoboro wa YouTube we witwa “Habarurema Modeste”.

Indirimbo “Duhe umugisha” ya Habarurema Modeste yakorewe amashusho na Filos Production muri gahunda yayo ya promotion igenera abakora indirimbo za Gospel. Iyi gahunda ikaba itangwa buri mpera z’umwaka aho bafasha abahanzi ku giti cyabo, amakorali ndetse n’amatsinda aho bafashwa mu kwishyura ku giciro gito bagakorerwa amashusho ajyanye n’igihe.

REBA INDIRIMBO “DUHE UMUGISHA” YA MODESTE HABARUREMA.

Habarurema Modeste wihebeye indirimbo zo gusingiza Imana akanabifatanya n’umwuga w’uburezi hamwe n’itsinda bafatanya.

Related posts

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Central Africa zakoranye umuganda n’abaturage [Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Touadéra wa Santrafurika yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

COVID 19: Kubera iki Uburayi bwashegeshwe kurusha Afrika?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment