Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubuzima

Kohereza abimukira mu Rwanda bihenze kurusha kubagumana mu Bwongereza.

Guverinoma y’u Bwongereza itangaza ko kohereza abimukira mu Rwanda bihenze cyane kurusha kubagumana ariko ngo nanone bikaba byaba umuzigo ku Gihugu nk’u Bwongereza kuko ngo kubabonera amacumbi bishobora kuzarushaho guhenda cyane mu minsi iri imbere.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko izakoresha kuri buri mwimukira amapawundi 105,000 izishyura u Rwanda, amapawundi 22,000 y’indege, n’amapawundi 18,000 y’imirimo ijyanye n’iby’amategeko.

Yose hamwe ni amapawundi 169,000, ni ukuvuga nk’amadolari y’Abanyamerika 215,000. Arenzeho amapawundi 63,000 kurusha buri mwimukira agumye mu Bwongereza. Guverinoma ariko ivuga ko kubohereza birimo inyungu kubera ko itazabatangaho ikiguzi cy’amacumbi imbere mu Bwongereza. Isobanura ko gishobora kuzamuka mu gihe kiri imbere kugera ku mapawundi miliyari 11 ku mwaka kivuye ku mapawundi miliyari 3.6 muri iki gihe.

U Rwanda rwagiranye mu mwaka ushize n’u Bwongereza amasezerano yo kwakira abimukira. U Bwongereza buvuga ko ari imwe mu nzira zo gukemura ikibazo cy’abantu ibihumbi n’ibihumbi bajya kubusaba ubuhungiro, bavuye mu Bufaransa mu twato duto. Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yagize iki kibazo kimwe muri bitanu bya mbere by’ibanze ku isonga y’ibyo Guverinoma ye igomba kwitaho.

Indege yagombaga kujyana aba mbere mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize. Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Uburayi rwabiburijemo. Mu kwa 12 gushize, Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza rwo rwavuze ko byubahirije amategeko. Abimukira, barimo abakomoka muri Siriya, Sudani, Iraki, Irani na Viyetinamu, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu barajuriye. Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bwongereza ruzatanga umwanzuro warwo ku wa kane w’iki Cyumweru nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Polisi ihangane n’abimukira bava mu Bihugu bya Afurika na Aziya/Photo Internet.

Related posts

Indonesia: Abiyahuzi bakomerekeje abasaga 10 mu bari bagiye mu misa ya mashami.

N. FLAVIEN

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

N. FLAVIEN

Prof Jean Bosco Harelimana wayoboraga RCA yirukanwe kubera imiyoborere idahwitse.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777