Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino KWIBUKA Politike

“Uko twambara imyenda yera abe ari nako imitima yacu yera”: Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda.

Perezida wa Federasiyo (Federation) ya Karate mu Rwanda yasabye Abakaratika bo mu Karere ka Musanze n’abandi muri rusange ko bakwiye guharanira ko imitima yabo yera de nk’uko bambara imyenda yera, ngo bikazabafasha guhindura n’abandi baba bagifite imitima iriho ibizinga kuko ngo umukaratika nyawe ari itara rimurikira rubanda.

Ibi uyu muyobozi yabisabye kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, ubwo yari mu Karere ka Musanze aho yufatanyije n’Abakaratika bo muri Musanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahibanzwe ku butwari bwaranze umwe mu bakaratika witwa Sinzi warokoye Abatutsi basaga 100 akoresheje amasomo ya Karate.

Niyongabo Damien, Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda yagize ati: “Uko imyambaro yacu yera, abe ari nako imitima yacu yera, twange ikibi. Nta mukaratika w’ikigwari, nta mukaratika ukwiye gutsindwa kuko muri we ahora aharanira ubutsinzi. Karate yigisha ku mbaraga z’umubiri ariko no mu gutegura neza mu mutwe. Dukomeze tube umusemburo w’ibyiza muri rubanda”.

Uyu muyobozi yagaye cyane abayobozi barimo Kambanda na Habyarimana Juvenal bimitse ivanguramoko n’irondakarere byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bagapfa bazira ubwoko batihaye, asaba abato ko barushaho guharanira kuba intwari kuko ubutwari butangira mu buto, birinda ikibi banga ivangura, maze ngo bikazatuma tugira Igihugu gitekanye kizira umwiryane.

Ibi kandi byashimangiwe na bwana Karemanzira Fidèle, Vice President wa Ibuka mu Karere ka Musanze
Vice president wa Ibuka mu Karere ka Musanze washimye abakaratika ku gikorwa cyiza cyo kuzirikana abavandimwe bazize ubwoko batihaye, avuga ko uruhare rw’abakaratika mu kubaka umuntu nyamuntu ari ntagereranywa, avuga ko iyo haza kuba abakaratika benshi byibuze 100 bameze nka Sinzi, hatari gutikira imbaga y’abatutsi basaga miliyoni. Yavuze ko urugero rwiza batanga mu gukomeza kwiyubakira Igihugu rugaragaza ahazaza heza h’abana b’u Rwanda.

Mu gushaka kumenya impamvu abakaratika bo mu Karere ka Musanze bahisemo gutegura igikorwa nk’iki kandi abenshi muri bo bakiri bato, twaganiriye na Ntare Bembereza Hamadi, Perezida w’abakaratika mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba anabarizwa muri Musanze, atubwirako basanzwe bategura ibikorwa byo kwibuka bagahitamo urwibutso rwa Jenoside basura mu rwego rwo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Urabona dufite abakinnyi bagera kuri 200 muri Musanze honyine biganjemo abato. Ubushize twagiye ku Gisozi ariko bamwe mu bo twari kumwe bagiye hanze abandi ntibagikina. Twaje hano kugirango uru rubyiruko rumenye amateka kuko na Jenoside yakorewe Abatutsi ubwayo yatijwe umurindi cyane n’urubyiruko”.

Umwarimu muri Kaminuza ya Kigali, University of Kigali, Ishami rya Musanze akaba n’umushakashatsi,Muhire Willington, yavuzeko
“Kwibuka si ukuzura inzika, si no kugira ngo abantu bihorere. Oya! Ni ukugira ngo duhe agaciro Abatutsi bishwe nta cyaha bakoze, ni ugufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tubabwira ngo nimuhumure ntibizongera. Iyo abantu bose baza kuba ari Abakaratika, nta Jenoside yari kuba mu Rwanda kuko umukaratika aba afite ubwonko butekereza ibyiza kandi akaba afite n’imbaraga zo kurwanya ikibi aho cyaturuka hose”.

Abakaratika ba Musanze bari kumwe na bamwe muri bagenzi babo bo mu Karere ka Rubavu, bakoze urugendo rwatangiriye ku Isoko rinini rya Musanze, bagera ku rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwubatswe ahahoze ari Cour d’Appel, aharuhukiye Abatutsi basaga 800 bishwe bavuye mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bari baje bahungiye mu Ngoro y’ubutabera bizeye ko baza kuhakirira nyamara bakahamburirwa ubuzima.

Bati dukwiye guharanira ko imitima yacu yera de nk’uko imyambaro yacu nayo yera de.
Basobanuriwe amwe mu mateka yihariye y’icyahoze ari Cour d’Appel cyahinduwe Urwibutso rw’Akarere ka Musanze.
Bunamiye inzirakarengane z’abatutsi zisaga 800 ziruhukiye mu rwibutso rw’Akarere ka Musanze.
Bakoze urugendo ruva kuri GOICO rusorezwa ku rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.

Related posts

BAL: Patriots BBC igeze muri 1/2 cy’irangiza imbere y’Umukuru w’igihugu (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Lt Gen Nduru Ichaligonza wahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru akomeje kuvugisha abanyekongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Ngororero: Yifashishije imbuga nkoranyambaga, umuhanzi Justin akomeje kumenyekanisha amateka y’i Kingogo [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment