Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku mubano w’Ibihugu byombi.

Perezida Hichilema yageze mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Kamena 2023, aho yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’.

Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika, yatangiye uyu munsi aho yitabiriwe n’abarenga 2000.

Yateguwe n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari cyashinzwe na Banki Nkuru ya Singapore (MAS).

Perezida Hichilema akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe, yakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, mbere yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, Village Urugwiro.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ahanini ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Zambia.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko Perezida Hichilema azitabira Inama ya ‘Inclusive Fintech Forum’ ndetse akanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho azunamira inzirakarengane z’abatutsi zisaga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Perezida wa Zambia akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali//Photo Internet.

Related posts

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yoroje abaturage inkwavu [Amafoto]

N. FLAVIEN

Rubavu: Urubyiruko rwagaragaje imbogamizi mu mishinga yagenewe kuruteza imbere

N. FLAVIEN

Afrobasketball: Amakipe azakina umukino wanyuma yamenyekanye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777