Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka

Rtd General Marcel Gatsinzi wigeze kuyobora Ministeri y’Ingabo mu Rwanda yashyinguwe.

Rtd General Marcel Gatsinzi wabaye Minisitiri w’ingabo mu Rwanda akaba aherutse kwitaba Imana aguye mu Bubiligi aho yari arwariye, yashyinguwe mu Rwanda mu cyubahiro cya gisirikare nk’umwe mu basirikare bakuru b’inyenyeri enye (Full General) u Rwanda rwagize.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Rtd Gen. Marcel Gatsinzi wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 iwe mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro, witabirwa n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n’abakoranye nawe mu Ngabo z’u Rwanda RDF no mu zindi nzego.

Nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma, hakurikiyeho igitambo cya misa cyo kumusabira, cyabereye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika Regina Pacis i Remera mu MMujyi wa Kigali kuko yari umukirisitu Gatolika ndetse wakundaga gusenga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yatanze ubutumwa bwihanganisha Umuryango wa Rtd Gen. Marcel Gatsinzi anabizeza ko Igihugu kizawuba hafi nk’uko amategeko ya gisirikare n’umuco nyarwanda bibiteganya.

Ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwasomwe na Minisitiri w’Ingabo, General Major Albert Murasira wari muri uyu muhango nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Rtd Gen. Marcel Gatsinzi yitabye Imana tariki 06 Werurwe 2023 aguye mu Gihugu cy’u Bubiligi aho yarimo kuvurirwa indwara ya kanseri. Atabarutse afite imyaka 75 y’amavuko, akaba ashimirwa umurava yagaragaje mu nshingano ze n’uburyo yakundaga Igihugu cye n’abanyarwanda muri rusange.

Umugore wa nyakwigendera, Mukantaho Irène yashimiye abanyarwanda n’ubuyobozi bw’Igihugu uburyo bwakomeje kubaba hafi, maze Rtd Gen. Gatsinzi Marcel, ashyingurwa mu irimbi rya gisirikari i Kanombe.

Yashyinguwe mu cyubahiro cya gisirikare
Abavandimwe n’inshuti bitabiriye umuhango wo kumuherekeza.

Related posts

Karongi: Bibukijwe ibyiza byo gukorana na Koperative Umwalimu SACCO.

Muntu Clarisse

Umujyi wa Mariupol uvuze iki mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine?

N. FLAVIEN

Rubavu: Polisi yafashe magendu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777