Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Biravugwa ko M23 yaba yafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Bikomeje kuvugwa ko Umutwe wa M23 waba wigaruriye agace ka Rubaya gaherereye muri Teritwari ya Maisisi, kakaba agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, ngo ibi bikaba byagezweho nyuma yo gufata ahandi henshi nka Mushaki, Mweso n’inkengero zayo.

Iyo uvuze Rubaya, abenshi bahita bumva Umurwa mukuru wa Coltan kuko ari agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro cyane cyane Coltan, gaherereye muri Masisi, kakaba agace karimo ibirombe byinshi, aho abashoramari bayashakira ku bwinshi.

Amwe mu mabuye y’agaciro menshi aboneka muri Rubaya, arimo coltan, gasegereti, toromarine, manganese n’andi. Kuri iki Cyumweru, muri aka gace hari hacyumvikana urusaku rw’amasasu menshi ku buryo abacukuzi, abashoramari bose birutse bagahunga.

Bivugwa ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, Inyeshyamba za Mai Mai Nyatura, CMC, APCLS n’izindi bose bakaba bahunze bakizwa n’amaguru kuko batinyaga ko M23 yabafata mpiri kuko kuyihagarika byo bitashobokaga.

Mu butumwa yacishije kuri Facebook, ukuriye Sosiyete Sivile muri kariya gace, Aimé Mukanda Mbusa, yemeje ko Rubaya kugeza ubu iri mu maboko y’inyeshyamba za M23 n’ubwo abategetsi bo hejuru yaba ku Ntara cyangwa mu Gisirikare ntacyo baratangaza.

Kuva aha i Rubaya werekeza i Kibumba ni nko mu bilometero 45, hakaba mu bilometero 53 werekeza mu mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ikomeje kuba isibaniro hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya DR Congo n’imitwe myinshi izifasha.

Mu Rubaya hacukurwa amabuye y’agaciro ku kigero cyo hejuru cyane.

Related posts

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

N. FLAVIEN

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

N. FLAVIEN

COVID-19: Mu Buhinde batewe inkingo zikozwe mu mazi n’umunyu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777