Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo yamaganye iraswa rya Sukhoi-25 ivuga ko itazihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 indege ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ikaraswa na misile za RDF z’ubwirinzi bwo mu kirere, Leta ya DR Congo yamaganye ko ingabo z’u Rwanda, RDF zarashe indege yayo, ivuga ko iyi ndege yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma irimo kugurukira imbere mu gice cya DR Congo ko itigeze igera mu kirere cy’u Rwanda.

Leta ya DR Congo ibi yabyise ubushotoranyi kandi ivuga ko (Leta) n’ubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro, ifite uburenganzirwa bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo kuko ngo bimaze kuba agasuzuguro gakabije.

Amakuru avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashweho n’igisasu cya misile cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza, ikabasha kugwa ku Kibuga cy’indege cya Goma ari naho yazirumirijwe kuko yari yafashwe n’inkongi y’umuriro.

DR Congo yemeza ko iyi ndege yayo yabashije kugwa ku Kibuga cy’indege cya Goma kandi ko itangiritse bikomeye kuko ngo yahise itabarwa itarangirika cyane nk’uko byanagaragaye mu mashusho y’iyi ndege irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Ibi bikimara kuba, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rivuga ko “Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba n’iminota 3, indege ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda, hafashwe ingamba z’ubwirinzi”, rusaba “DR Congo guhagarika ubu bushotoranyi”.

Si ubwa mbere indege za FARDC zivogereye ikirere cy’u Rwanda kuko tariki 07 Ugushyingo 2022, Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cyarwo, DRC yemera ko ibyo byabaye ku bw’impanuka. Mu mpera z’ukwa 12 kandi uwo mwaka, Sukhoi-25 ya FARDC yongeye kuvogera igice cyo hejuru y’amazi ku Kivu, iraswaho byo kuyiburira isubira iwabo, Leta ya DR Congo ikaba yararuciye ikarumira.

Izi ndege z’igisirikare cya DR Congo zongeye kugaragara i Goma mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama, hiriwe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta DR Congo n’abazifasha barimo Wagner Group, FDLR, MaiMai,… mu bice bitandukanye bya Rutshuru nka Kishishe ndetse no muri Masisi, bikaba bivugwa ko M23 yasunitse FARDC ikabona ko kwitabaza izi ndege hari icyo byayimarira.

Misile yafashe ku ruhande rw’iburyo rw’iyi ndege ya FARDC.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda.
Itangazo rya Leta ya DR Congo.

Related posts

Amajwi yumvise muri telefone yatumye yica umugore babanaga.

N. FLAVIEN

DRC: Inama nkuru ya FDLR yafashe umwanzuro wo gusezerera abasaza barimo Gen. Byiringiro.

N. FLAVIEN

Agahinda k’abagore bapimwa ubusugi mbere yo gushyingirwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777