Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Mu birori byuje umunezero utangwa n’Imana, Chorale Ebenezer ADEPR Mukamira II yizihije isabukuru y’imyaka 25.

Chorale Ebenezer ikorera umurimo w’Imana ku Itorero ADEPR Mukamira II, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazub, yizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo, abitabiriye ibirori banezezwa no kubona urukundo ruhebuje mu baririmbyi ba Ebenezer, abayihozemo ndetse n’abaterankunga.

Mu birori byuje umunezero utangwa n’Imana byabaye ku cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, Chorale Ebenezer yari yatumiye inshuti zayo, abaririmbyi bayiririmbyemo bakimukira ahandi ndetse n’abandi bose bakunda Umurimo w’Imana, maze bose nk’abitsamuye bahurira ku Mukamira buzuye amashimwe bavuga gukomera kw’Imana yo mu Ijuru, banavuga ibihe byiza bagiriye ku Mukamira.

Abatanze ubuhamya hafi ya bose, bahurije ku bihe bitoroshye by’intambara y’abacengezi yabaye muri aka gace mu myaka ya za 97, ubwo abacengezi bateraga ku rusengero rwa Mukamira I maze ngo bakica umudiyakoni umwe, guhera icyo gihe ngo nibwo bashwiragiye bashaka aho basengera, ngo ni ko guhitamo hafi y’Ikigo cya gisirikare cya Mukamira kuko ho hari umutekano.

Bati: “Twihuriza hamwe turi imbabare, twarazahaye, dutangira umurimo dutyo ariko nta kabaraga na mba ari bya bindi byo gushobozwa n’Imana. Gusa kuko ariyo nyiri umurimo, yarabikoze buhoro buhoro tugenda tugera ku iterambere, mbese nk’uko izina Ebenezer risobanura iratuzahura twari inzahare”.

Nyiramahirwe Jeanine uyobora Chorale AGAPE yo kuri ADEPR Kabarore mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yari yaje kwifatanya nabo muri ibi birori, yavuze ko yuzuye umunezero kuko ngo basanze ku Mukamira hari urukundo n’umubano bityo ngo n’Imana ikaba ihari. Yongeyeho ko ubucuti bwabo bwikubye inshuro nyinshi kuko ngo muri urwo rugendo bungukiyemo byinshi bizabafasha mu bikorwa bindi bafite imbere.

Mukansonera Edith, umwe mu baririmbyi baririmbye muri Ebenezer igitangira (bakiri inzahare) akanayibera umuyobozi, avuga ko atabona amagambo asobanuramo gukomera kw’Imana kuko ngo yabiyeretse kandi bakayibona. Avuga ko uretse kwizera gusa, ku mbaraga z’umwana w’umuntu bitashobokaga kuko ngo yajyaga [Imana] ibabwira ko izabagirira neza, bakumva ko ari bya bindi bisanzwe.

Akomeza avuga ko yabikoze kandi neza mu buhanga bwayo ku buryo ngo uyu munsi ari amashimwe, ngo bikaba ari nabyo bibatera umunezero utangwa n’Imana utuma bahora bameze nk’umuryango umwe n’ubwo ngo badatuye hamwe.

Safi Yette uririmba ijwi rya mbere muri Chorale Ebenezer, avuga ko atabona uko ashima Imana kuko ngo kuba muri Chorale yasanze ari umugisha utagabanyije, bityo ngo akaba ari yo mpamvu nawe agerageza gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yafasha Chorale mu iterambere ry’imiririmbire igezweho.

Umuyobozi wa Chorale Ebenezer, Hakizimana Frederic, we avuga ko nta kindi yumva yavuga uretse gushima Imana yo mu Ijuru ikomeje kwiyerekana binyuze muri Chorale Ebenezer. Kuri we ngo ibitangaza n’imirimo yabonye ku Mukamira ku Cyumweru, byamweretseko Imana irinda ijambo ryayo kandi ikarinda n’uwo yaribwiye.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 25 (kimwe cya kane cy’ikinyejana) Chorale Ebenezer imaze itangiye ivugabutumwa, habayemo igikorwa cyo kuyishyigikira mu buryo bw’amafaranga, ibona agera hafi kuri Miliyoni eshatu (3,000,000Frw), inka ebyiri ndetse banemererwa gukorerwa indirimbo imwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Umushumba wa Paruwasi ya Jenda (uhagaze wambaye ikoti rya Kaki) hamwe n’umushumba wa Paruwasi ya Gabiro, Nyagatare (uwicaye iruhande rwe) bavuze ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, ko umubano wa Jenda na Gabiro urushijeho kwaguka.
Chorale Ebenezer, Umuyobozi wayo hamwe n’umunyamategeko Joseph akaba umwe mu ba hafi ba Chorale Ebenezer.
Abaririmbyi ba Chorale AGAPE yo kuri ADEPR Kabarore mu Burasirazuba bw’u Rwanda bishimiye ukuntu babanye n’Imana muri iri vugabutumwa
Abahoze baririmba muri Chorale Ebenezer bari bitabiriye ibi birori.

Related posts

U Burusiya burashinjwa guteza icuraburindi mu Burasirazuba bwa Ukraine.

N. FLAVIEN

AFC/M23 yatangaje aho ihagaze ku biganiro bya Doha.

N. FLAVIEN

Kwibuka29: ULK Ishami rya Gisenyi basabwe gukomeza gahunda y’igihango cy’urukundo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777