Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ibya FARDC byayoberanye. Nyuma yo gutakaza Rutshuru, Kiwanja nayo yinjiwe n’Intare.

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC hamwe n’inyeshyamba za FDLR na Mai Mai bafatanyije kurwanya M23, bakomeje kuyabangira ingata mu bice bitandukanye biri kuberamo urugamba.

Aba basirikare ba FARDC bakomeje kwiruka kibuno mpa amaguru kuko basumbirijwe bikomeye n’Intare za M23 zamaze kwigarurira Umujyi wa Rutshuru ubarizwamo icyicaro cya Teritwari ndetse zikaba zikomeje gukataza zigarurira ibindi birindiro by’izi ngabo.

Amakuru ageze kuri AMIZERO.RW muri uyu mugoroba, aremeza ko Intare za M23 zakurikiye Ingabo za Leta ya Congo zari zahungiye mu Mujyi munini wa Kiwanja, kuri ubu FARDC nawo ikaba yawuvuyemo, bivuzeko M23 isaha ku isaha irawutaha nta nkomanga.

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto na video bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza FARDC ihunga, benshi bakibaza icyo ibura kuko ifite ibibunda rutura ishobora kurwanisha ikaba yakirwanaho.

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’umwe mu basirikare ba Congo, FARDC humvikanamo ko abasirikare babo nta morali na mba bafite kuko ngo M23 ibarusha cyane ku rugamba, bityo ko nta yandi mahitamo uretse gukizwa n’amaguru.

Uyu musirikare yumvikana avuga ko M23 yafunze umuhanda Goma-Rutshuru, ngo bakaba nta yindi nzira banyuramo ngo bagere i Goma, ko ahubwo bahisemo gukomeza bazamuka bakazareba niba bashobora kuzagera i Kisangani n’ubwo ngo nabyo bitaboroheye kuko mu nzira hose hari umwanzi (M23) kandi yikwije muri byose.

Magingo aya, M23 iravugwa mu bice bya Rugali na Kibumba ndetse ngo ikaba yagose Rumangabo ku buryo ngo nta yandi mahitamo FARDC isigaranye uretse kwiruka cyangwa se bagafatwa mpiri n’izi Ntare z’inkazi za M23 zarahiye ko zidashobora gusubira inyuma zitarabona gakondo ya ba sekuru.

Intare za M23 zarahiye ko zidashobora gusubira inyuma zitarabona gakondo ya ba sekuru.

Related posts

Masisi: M23 yakinagije FARDC n’abayifasha yigarurira ibice byinshi.

N. FLAVIEN

Minisiteri nshya n’abayobozi mu myanya itandukanye: Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021

N. FLAVIEN

Kuba M23 yavuye ku izima ikemera kuva mu bice yari yarafashe ni igitutu cy’amahanga cyangwa ni ugutsindwa urugamba?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777