Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Nyuma yo gutakaza ibice byinshi, M23 isohoye andi matangazo.

Nyuma yuko Umutwe wa M23 utakaje ibice byose wagenzuraga muri Masisi, kuri ubu urugamba rukaba rukomereje muri Rutshuru, uyu mutwe ukomeje gusohora amatangazo, aho usaba Imiryango itandukanye yaba iyo mu Gihugu, mu Karere ndetse na mpuzamahanga kureba amarorerwa ari gukorerwa mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, hagaragaramo ko Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zikomeje kwikingiza icyiswe “Wazalendo” zigakora ibikorwa bya kinyamaswa nyamara ngo zirengagije amasezerano y’agahenge.

Muri ibi bikorwa bivugwa harimo nko kuminjagira amabombe buhumyi agahitana abaturage b’inzirakarengane, gutwika no gusahura inzu z’abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse ahenshi bakanicwa, ukongeraho n’izindi mvugo zibamenesha mu Gihugu cyabo.

M23 isoza ivuga ko izakomeza gucunga umutekano w’abaturage bayo ndetse ngo ikaba yiteguye kwitabara igihe cyose umutekano wayo ubangamiwe n’ubwo hari ababibona ukundi bitewe n’uko ibintu byifashe.

Hari abavuga ko M23 itagakwiye kuba ivugisha amatangazo ahubwo yakabaye ivugisha umunwa w’imbunda kuko ngo Leta yo yamaze kugaragaza aho ihagaze kandi ngo M23 itarebye neza ikazisanga nta gace na kamwe isigaranye kuko iri gutakaza cyane n’ubwo hari aho byitwa amayeri y’urugamba.

Related posts

Gakenke: Basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro.

NDAGIJIMANA Flavien

Abanyeshuri n’abakozi ba Kingdom School Musanze bishimiye ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Japan: Iki gihugu kigiye kurekurira mu nyanja amazi mabi abitswe mu ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Fukushima.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment