Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima

Amajyaruguru: Akarere ka Gakenke gakomeje kuyobora utundi muri EjoHeza na Mitiweri.

Akarere ka Gakenke gakomeje kugaragaza umuhati muri gahunda za Leta zitandukanye zirimo EjoHeza n’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé). Kuba gakomeje kuza imbere muri dutanu tugize Intara ndetse no mu myanya ya mbere mu Gihugu, karabishimirwa, bagasabwa kurushaho gukora neza kuko ngo ibyiza bitarangira.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru yabaye kuri uyu wa Kane tariki 30Kamena 2022, aka Karere kahawe ibikombe bibiri kubera ko kabaye aka mbere muri gahunda ya EjoHeza na Mutuelle de Santé mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubuyobozi bwashimiye abafatanyabikorwa bose n’inzego guhera ku Isibo ndetse n’abaturage muri rusange.

Abayobozi b’Uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa babo, biyemeje kurushaho kugaragaza ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko ngo ari byo bizatuma bagera ku byo biyemeza.

Umwaka w’ingengo y’amari usojwe, Intara y’Amajyaruguru yitwaye neza mu misanzu itangwa n’abaturage bizigamira muri EjoHeza, aho bamaze kurenza miliyari ebyiri. Ibi bikaza byiyongera ku gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka Mutuelle de Santé, naho iza ku mwanya wa Kabiri.

Intara y’Amajyaruguru iracyabangamiwe n’ibibazo by’imibereho n’iterambere ry’abatuye, aho imiryango irenga ibihumbi bibiri itagira amacumbi, hari kandi bamwe mu baturage batagira ubwiherero, igwingira mu bana bato riri ku gipimo cya 43%, abangavu baterwa inda z’imburagihe n’amakimbirane akabike mu miryango.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugero Dancilla, ashima buri wese ugira uruhare mu iterambere ry’Intara, akemeza ko iyi nama nyunguranabitekerezo ari ingirakamaro ku kunoza ibigomba kwitabwaho.

Intara y’Amajyaruguru ni Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi kuko bitewe n’imiterere yaho, usanga bahinga ku bwinshi ibihingwa bitandukanye kandi bigatanga umusaruro. Igizwe n’Uturere twa Musanze (ahari icyicaro), Burera, Gakenke, Rulindo na Gicumbi. Iyi Ntara ikora ku Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ishyamba ry’Ibirunga, igakora no ku Gihugu cya Uganda ku Turere twa Burera na Gicumbi.

Akarere ka Gakenke kahembewe kuyobora utundi mu Ntara muri gahunda za Leta ebyiri zikomeye.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa.

Related posts

Urukiko Mpuzamahanga rwateye utwatsi ibikorwa bya Israel byo kwigarurira Intara za Palestine.

N. FLAVIEN

M23 yatangiye kwica ba bacanshuro b’Abarusiya baje gufasha FARDC.

N. FLAVIEN

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

N. FLAVIEN

1 comment

UWIRAGIYE Felix July 1, 2022 at 12:41 PM

Gakenke oyeee kbs kandi courage mukazi

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777