Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubuzima Umutekano

Urujijo ku bagabo 11 bivugwa ko bishwe na M23; bamwe bati ni abasivile abandi bati ni Wazalendo.

Mu Burasirazuba bwa DR Congo hakomeje kuba isibaniro ari nako umunsi ku munsi hapfa benshi. Kuri ubu hakomeje gucicikana amafoto y’imirambo y’abagabo 11 bishwe barashwe muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Leta ikaba yemeza ko ari abasivile bishwe na M23, gusa uyu mutwe wo ukemeza ko ari abarwanyi ba MaiMai atari abasivile kandi ko izi ari zimwe mu ngaruka z’ibyo Leta yakoze byo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Umwe mu bagize Sosiyete sivile muri ako gace, yabwiye BBC ko abo bantu ari abasivile bishwe n’inyeshyamba za M23 ahitwa Bukombo muri Sheferi (Chefferie) ya Bwito ahaherutse kubera imirwano ikomeye.

Gusa umwe mu barwanyi ba M23 ufite ipeti rya Koroneri (Colonel) utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye BBC ko abishwe ari “aba mai-mai bateye abacu basanga babateze bagwa mu mutego bahasiga agatwe”.

Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka hari agahenge nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bavuye mu bice bari barafashe ngo bigenzurwe n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Ariko mu gihe cya vuba hakomeje kumvikana imirwano ishyamiranya M23 n’abo mu mitwe yahujwe na Leta ikitwa “auto-defense” mu bice abarwanyi ba M23 bakambitsemo muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.

Hari na benshi bavuga ko aya ari amayeri ya Leta ya DR Congo mu guhisha integenke z’igisirikare cyayo, ikerekana ko ari aba biswe auto-defense nyamara ngo ari Ingabo za Leta zirwana zivanze nabo kuko ngo kugeza ubu utashobora kwerekana uwitwa umusirikare wa Leta muri utwo duce, abantu bakibaza aho baba baragiye. Iyi mirwano ya vuba aha yagiye ituma abantu amagana bongera bahunga ingo zabo.

Ku iyicwa rya bariya bagabo 11, umwe mu bakuriye Sosiyete sivile yavuze ko habanje kumvikana imirwano ya M23 n’izindi nyeshyamba. Nyuma y’amasaha bakabona iyo mirambo. We avuga ko abapfuye ari abasivile bari bategetswe gutwaza M23 imizigo mbere y’uko babica.

N’ubwo iyi mirambo yagaragaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, ahitwa Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru yiswe ko ari abasivile, amakuru agera kuri www.amizero.rw yemezako ari Wazalendo bapfuye mu mirwano yabahuje na M23 kuko ngo aka gace kahoze ari indiri ya FDLR kandi nk’uko amafoto amwe abigaragaza, abapfuye bakaba bafite n’imbunda zabo.

Agace ka Bukombo kahoze ari kimwe mu birindiro bikuru bya FDLR Nyatura, aha i Bwito hakaba harafashwe na M23 mu ntangiriro za Nzeri 2022 gusa ikaba yarahasigiye Ingabo za EAC muri ya gahunda yo kubahiriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu. Andi makuru ariko avuga ko bishoboka ko haba harabaye imirwano hagati ya FDLR Nyatura na MaiMai muri Kazaroho, bapfa Inka bibye mu bikuyu bito by’abatutsi biri hafi aho.

M23 imaze igihe ivuga ko ingabo za Leta ya DR Congo zahinduye uburyo bwo kurwana ubu zibatera ziciye mu mitwe itandukanye ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, ibyo ingabo za Leta, FARDC zihakana. Kugeza ubu, uburyo aba bantu bishwe n’abo ari bo ntibuvugwaho rumwe.

Mu gihe abategetsi b’akarere bafashe ingingo y’uko M23 igomba gushyirwa hamwe kandi ikamburwa intwaro, abarwanyi bayo bo bavuga ko ibyo bitazashoboka niba Leta itemeye kuganira nabo kuko ngo bo bakoze ibyo basabwe byose ariko Leta ivunira ibiti mu matwi ahubwo ishyira imbere intambara.

Bamwe mu bapfuye bari bitwaje imbunda n’ubwo bageze nyuma bakazibambura kugirango berekane ko ari abasivile.
Aka gace ni indiri ya FDLR n’imitwe yindi iyishamikiyeho/Photo Internet.

Related posts

U Burusiya bwiyemeje gufasha Ingabo za DR Congo kubona ibikoresho bigezweho.

NDAGIJIMANA Flavien

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda basabwe kutitinya kuko Igihugu kibitayeho.

NDAGIJIMANA Flavien

Dauda Yassif ukinira APR FC yijeje abakunzi bayo kuzabereka ibyo batigeze babona.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment