Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Uburezi

Abasaga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza bagera ku 202,967 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, basabwa gukora neza nta bwoba kuko ibyo bateguriwe bijyanye n’uko bigishijwe.

Ibizamini by’uyu mwaka byatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanga 2023, byitabiriwe n’abanyeshuri b’abahungu 91.067 n’abakobwa 111.900. Abafite ubumuga muri bo ni 561, barimo abahungu 304, mu gihe abakobwa ari 257.

Site zateguriwe gukorerwaho ibizamini muri uyu mwaka ni 1099, mu gihe ibigo by’amashuri abanza ari 3644.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yasabye abanyeshuri gukora neza ibizamini ntibagire ubwoba kuko bateguriwe ibyo bize ndetse ngo iri suzuma rirerekana aho abanyeshuri bahagaze ariko n’urwego rw’imyigishirize muri rusange.

Yagize ati: “Murasabwa gusoma ikibazo neza bababajije mugasubiza ibyo babigishije. Ibibazo bagiye kubaha ntabwo ari isuzuma ryanyu gusa ahubwo ni n’isuzuma ryacu. Kubera ko ari twebwe, ari abarimu babigishije twese tuba tugira ngo turebe aho tugeze.”

“Dufite integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, idufasha kwigisha abanyeshuri bakagira ubumenyi ariko bakanamenya icyo ubwo bumenyi bukoreshwa hanze. Birumvikana rero ko n’iyo ugenda ubaza ugenda ujya muri ubwo buryo. Ibibazo uko biba biteguye biba bigenda binamubaza icyo amakuru y’ibyo yize mu ishuri akoreshwa. Bivuze ko rero uko integanyanyigisho iteguye ni na ko tugenda tugerageza gutegura ibibazo tubabaza”.

Twagirayezu Gaspard yanavuze ko bakurikije uko abanyeshuri bateguwe n’uko ibizamini bitegurwa, nta mbogamizi yitezwe muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Iyo urebye uko abanyeshuri bateguwe n’uko ibizamini byateguwe, twizeye ko bizagenda neza kurenza mu myaka yashize.”

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2020/2021 bari 250.443, abatsinze neza ari ibihumbi 207.315 mu gihe abakoze muri 2021/2022 bari 227.720 hatsinda neza 206.286.

Bugabo Regis, umwe mu banyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Igihe ko biteguye neza bakosora ibizamini bya Leta by’imyaka yashize ndetse banakora ubushakashatsi ku buryo nta kabuza bagomba kubona amanota abahesha ishema.

Ati: “kuva igihembwe cya gatatu gitangiye twagiye dukora amasuzumabumenyi, tugakosora n’ibizamini byakozwe kera, imbogamizi twagiye tubonamo abarimu bakadusobanurira ndetse tubona n’umwanya wo gushakashaka mu bitabo ku buryo ubu twiteguye kubitsinda.”

Umubyeyi Agasaro Brenda ufite imyaka 10, nawe wiga kuri kimwe mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Niteguye neza, narize cyane, ndushaho gusoma ibitabo kandi ndumva nzatsinda neza.”

Aba banyeshuri bose bavuga ko intego binjiranye muri ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari ugutsindira ku manota yo hejuru ku buryo bazahabwa ibigo by’amashuri bifuza, bagahembwa ku rwego rw’Igihugu kandi bakazakabya inzozi zabo zo kuba abaganga, abapilote n’indi myuga.

Ibizamini bya Leta muri uyu mwaka w’amashuri bizakorwa n’abanyeshuri 415.366. Abo mu cyiciro rusange ni 131.535, abasoza ayisumbuye ni 48.674, mu mashuri nderabarezi ni 3994 mu gihe abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari 28.196. Muri rusange site zizakorerwaho ibizamini ku byiciro byose ni 2325.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, bwana Gaspard Twagirayezu/Photo Internet.

Related posts

“N’ubwo hari ibyakozwe ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihohoterwa”: OIPPA

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uyoboye Ingabo ku rugamba yavuze ko azaruhuka atsinsuye abanzi [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cya Israël cyongereye ibitero byo ku butaka muri Gaza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment