Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Uburezi Ubushakashatsi

UNESCO yashyize Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murage w’Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO ryashyize Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero na Murambi mu Murage w’Isi, zikaba zije zisanga Parike y’Igihugu ya Nyungwe nayo yanditswe mu minsi ya vuba aha.

Iki cyemezo cyafatiwe mu Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023. Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite kuva ku wa 10 Nzeri kugeza ku wa 25 Nzeri 2023.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Komite yiga ku Murage w’Isi yatangaje ko ibihugu 12 ari byo biri busuzumwe ku busabe bwabyo bwo gushyira ahantu na site zitandukanye mu murage w’Isi wa UNESCO.

Abanyarwanda bari bategereje kumva icyemezo kiri bufatwe ku gushyira inzibutso mu murage w’Isi. Bikimara gutangazwa ko UNESCO yanditse inzibutso enye mu murage w’Isi, abari mu cyumba byabereyemo basazwe n’ibyishimo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uyu munsi udasanzwe ku Rwanda ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye ibihugu byashyigikiye u Rwanda, agaragaza ko intambwe yatewe ishimangira ko biri kumwe mu rugendo rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ati: “Turabona ko izi nzibutso ari ahantu hakomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside. Ndabashimiye ko mwadushyigikiye cyane. Ni umunsi ufatiweho icyemezo cy’amateka.’’

Yakomeje avuga ko u Rwanda “rwishimiye ko urugendo rwo gushaka ubutabera rukomeje gutanga umusaruro.’’

Ati: “UNESCO mu gukora ibi na yo iri kwifatanya natwe. Ni umunsi w’amateka, kuko ari bwo bwa mbere Afurika yandikishije urwibutso mu murage w’Isi. Turabizeza ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ruzakomeza kandi ko kwandikwa kw’izi nzibutso bizakomeza gutanga icyizere muri urwo rugendo.’’

Komite Mpuzamahanga y’Umurage w’Isi wa UNESCO iba igizwe n’ibihugu 21. Ni yo yemeza ibigomba kujya ku rutonde rw’Umurage w’Isi, igenzura imitungo kamere yanditswe ndetse ni yo ishobora kwemeza ko bisibwa mu gihe biri mu kaga. Mu bihugu byashyigikiye u Rwanda harimo Zambia, Bulgaria, u Buyapani, Algeria, Mexique na Afurika y’Epfo.

Mu bahagarariye ibihugu batanze ibitekerezo bagaragaje ko kuba inzibutso zanditswe mu murage w’Isi bizatanga umusanzu ufatika by’umwihariko no mu bindi bihugu byibasiriwe n’imvururu mu bihugu byiganjemo ibya Afurika.

Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zo mu Rwanda zanditswe mu Murage w’Isi ariko hari ibyagaragajwe bikeneye kunozwa nk’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga no kugenzura, kubika no gutanga amakuru.

Ibyo u Rwanda rwasabwe kunoza rwahawe kuba rwabitanze ku wa 1 Ukuboza 2024 kugira ngo bizasuzumirwe mu Nteko Rusange ya 46. Mu byitabwaho mu gushyira inzibutso mu Murage w’Isi, harimo uburyo igihugu kizitaho, ubushobozi n’ubushake bwacyo mu gukomeza kuzibungabunga no kubaka ibikorwaremezo bigezweho.

Inzibutso enye zanditswe na UNESCO mu Murage w’Isi zisangamo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yanditswe tariki ya 19 Nzeri 2023. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo buhoraho bwo kubungabunga no kwita ku nzibutso. Hari ingengo y’imari iba iteganyijwe buri mwaka yo kwita ku bikorwaremezo, gutunganya inzibutso n’ibindi. (Igihe)

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Related posts

Gisagara: Ibyumba bishya by’amashuri bifite agaciro ka Miliyoni 20 byangijwe n’imvura n’umuyaga.

NDAGIJIMANA Flavien

“Inzira ntibwira umugenzi kandi ngo intamenya irira ku muziro”. Ibikubiye muri Season ya Kabiri ya Filime Ikiriyo cy’urukundo [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka y’Abanya-Uganda bahowe Imana, kuri ubu bakaba ari Abatagatifu.

Leave a Comment