Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko yishimira cyane ibyo Igihugu cye gikomeje kugeraho, ashimangira ko igikomeye cyane ari ukuntu yubatse ubushobozi bwa FARDC ikaba yarahagaritse umwanzi ntakomeze umuvuduko ngo afate Umujyi wa Goma nk’uko yabyifuzaga.
Ibi Perezida Félix Tshisekedi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023, aho yavugaga ku mikoranire n’Ibihugu bimwe na bimwe bikomeye birimo ibyo ku Mugabane wa Aziya, akaba yavuze ko umusaruro uva muri iyo mikoranire wigaragaza, atanga ingero ku bikorwa birimo iby’iterambere.
Yakomoje ku mushinga ugamije kongera ingufu z’amashanyarazi, avuga ku mushinga w’urugomero rwa Inga ngo bifuza ko rwaba urwa mbere muri Afurika ku buryo ruzagaburira Ibihugu byinshi birimo na Afurika y’Epfo ikomeje guhura n’ikibazo cy’umuriro mucye udahagije, anakomoza ku burezi bwifashisha ikoranabuhanga aho muri buri Ntara ngo hazafatwamo amashuri abiri y’icyitegererezo, agatangirizwamo umushinga wo “kwigisha hakoreshejwe tablets”.
Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko mu gihe bakomeje kwishimira ibyo, atabura kuvuga ku bushotoranyi bw’u Rwanda mu Burasirazuba bw’Igihugu (Aggression rwandaise), ahishura ko yishimira imbaraga zashyizwe mu kubaka ubushobozi bw’igisirikare cyabo (FARDC), mu bikoresho, imyitozo ndetse n’umubare w’abasirikare, ibyatumye guhera mu kwezi kwa Gatatu 2023 bashobora guhagarika umuvuduko wa M23.
Yagaragaje ko intego nyamukuru y’umwanzi yari ugufata Umujyi wa Goma ngo bagamije kuganira na Leta. Gusa Tshisekedi yashimangiyeko ubushobozi budasanzwe bwa FARDC bwahagaritse burundu umuvuduko udasanzwe wa M23, kuri ubu ngo ikaba iri mu bice bicye nabyo kandi ngo biteguye kuyirukana mo ku buryo Uburasirazuba bugira amahoro nk’ahandi hose mu Gihugu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ageza ijambo ku bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho byitezwe ko umwanya munini awuharira ibirego ku muturanyi we wo mu Burasirazuba (u Rwanda) ashinja gutera inkunga Umutwe wa M23 n’ubwo u Rwanda rwo rutahwemye kubihakana rwivuye inyuma rukerekana ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo kireba abanyekongo ubwabo.

1 comment
Muzi kugira igikabyo gyusa ! ubu se urwego mwazamuye ni uruhe uretse izi ngabo za EAC zaje zikitambikamo hagati ubu baba batarabagejeje za Kisangani koko !!!! Ahubwo ndi M23 nabakubita nkabahagiza neza neza