Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Cristiano Ronaldo aravugwa mu masezerano ya mbere ahenze mu mateka ya ruhago.

Rutahizamu wabaye ikimenyabose nk’umuravumba, umunya Portugal, Cristiano Ronaldo, uzwi nka CR7 ngo yaba yasinye amasezerano ya mbere ahenze mu mateka y’Umupira w’Amaguru mu Ikipe yo ku Mugabane wa Aziya, aho azajya ahembwa Miliyoni zisaga 200 z’Amayero ku mwaka.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bihugu by’Abarabu, birimo ikitwa libreopinionguinee.com, aremeza ko uyu mugabo w’umunyabigwi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe yitwa Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite ku Mugabane wa Aziya.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko CR7 azajya ahembwa Miliyoni 200 z’Amayero ku mwaka (200,000,000€), bivuze Miliyoni 16 n’ibihumbi 670 by’amayero ku kwezi (16,670,000€), angana na Miliyoni hafi enye ku cyumweru (3,846,153€). Ibi bivuzeko ku munsi azajya ahembwa 555,555€, ku isaha agahembwa 23,150€, ku munota umwe akazajya ahembwa 386€ asaga ibihumbi magana ane y’amanyarwanda, mu gihe ku isogonda azajya ahembwa amayero 6,5 arenga gato ibihumbi 7 uyavunye mu manyarwanda.

Biramutse ari ukuri, Cristiano Ronaldo utarahiriwe n’uyu mwaka ugana ku musozo, cyane ko n’Ikipe y’Igihugu cye ya Portugal yaviriyemo muri 1/8, yaba akoze andi mateka yo gusaza agifata agatubutse n’ubwo mu makipe (equipes) atandukanye arimo na Manchester United aherukamo byagiye byanga kugera n’aho ajya mu kibuga asimbuye, akaba yakina n’iminota 5 gusa.

Iyi Kipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saoudite ivugwa mu igurwa rya rutahizamu wo muri Portugal, Cristiano Ronaldo w’imyaka 37, ngo yaba inashaka umukinnyi w’inyuma (myugariro) wa Paris St-Germain, Sergio Ramos ukomoka muri Espagne mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka ishingira ku bakinnyi bafite inararibonye mu kibuga.

Cristiano Ronaldo mu masezerano mashya ahenze mu Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saoudite.
Cristiano Ronaldo azajya yambara nimero ye azwiho ari yo 7.

Related posts

Imvura nyinshi yatumye umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS usubikwa [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Impungenge ni zose ku banyarwanda bakorera mu Mujyi wa Bukavu.

NDAGIJIMANA Flavien

Haiti: Inkunga ya Noami Osaka ntivugwaho rumwe n’abenegihugu

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment