Minisitiri w’Ubutegetsi b’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu muhango wo kwimika Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasitoro Ndayizeye Isaïe n’umwungirije, Pasitoro Rutagarama Eugène, yasabye abayoboke ba ADEPR kwirinda ababaca intege kandi bagashyigikira ubuyobozi bushya bwabo.
Mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022, Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke b’iri torero gushyigikira abayobozi bashya kandi n’aba bayobozi bagashyira imbaraga mu kunga ubumwe, ndetse no kubaka Itorero rishingiye ku ndangagaciro nyarwanda banirinda ababaca intege mu iterambere ryabo n’iry’umuturage muri rusange.
Nyuma yo kurahira, aba Bashumba bakuru batangaje ko bashyize imbaraaga mu gukorera hamwe hagamijwe guhangana n’ibibazo by’ingutu byakunze kuvugwa muri iri torero birimo imicungire mibi y’umutungo n’ibindi.
Ku ruhande rw’abayoboke b’iri torero, bishimiye kubona abayobozi bashya bimitswe ndetse babasaba gukorera hamwe kandi bagacunga neza umutungo wabo kugira ngo iri torero rigere ku ntego zaryo.
Umushumba mukuru mushya wa ADEPR, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe no kunoza imicungire y’umutungo muri iri torero hagamijwe gufasha abayoboke baryo kugira imibereho myiza n’abanyarwanda muri rusange nk’uko tubikesha RBA.
Itorero rya ADEPR rimaze hafi imyaka 82 rigeze mu Rwanda, kuri ubu rifte abayoboke basaga miliyoni 2, rikaba rigira uruhare mu iterambere ry’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ndetse no guhangana n’ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/03/f61f4321f7e7810cf1c57262d2655a56-1024x768.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2022/03/2188a18da58dc4d90d16ea4e910b001d-1024x683.jpg)