Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu Uburezi

Rubavu: Nta mwarimukazi wabura umugabo cyangwa ngo umusore w’umwarimu abure umugore.

Ubwo bari mu birori bizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bo mu karere ka Rubavu, bemeje ko umwuga bakora ari umwuga bishimiye kuko ngo Leta y’u Rwanda nayo yabahaye agaciro ikabongerera umushahara kuri ubu ngo bakaba bashobora guhangana n’ibiciro biri ku isoko, ndetse ngo n’ababitaga amazina atandukanye abatesha agaciro bakaba barabiretse, kuri ubu ngo mwarimu akaba yifuzwa.

Aganira n’itangazamakuru, umwari witwa Uwajeneza Joyeuse ukora ku rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige ruherereye mu murenge wa Cyanzarwe, yagize ati: “Ntacyo nanganya umwuga w’uburezi kuko Leta yacu yaduhaye agaciro. Nkubwije ukuri ubu nta musore w’umwarimu wabura umugore ndetse n’umukobwa w’umwarimu ntiyabura umugabo kuko ubu basigaye baturwanira kubera agaciro twahawe na Perezida wacu Paul Kagame”.

Ibi ni nako bimeze kuri Habiyaremye Emmanuel uyobora ishuri rya Gitebe II riherereye mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu na Uwimana Emmanuel ushinzwe amasomo ku ishuri rya EPGI-ULK, bombi bakaba bemeza ko amateka ya mwarimu yahindutse cyane kuri ubu ngo bakaba bari mu bafite ibikorwa batashoboraga gukora mu myaka yashize.

Uwimana Emmanuel ati: “Dore nk’ubu nkurikije uko Leta yacu itwitayeho, nagerageje gukoresha neza inguzanyo, mbasha kwiyubakira inzu kuri ubu igeze mu gaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byiza byose rero ni ukubera imiyoborere myiza ituma mwarimu ashobora gukora ibikorwa bimufasha kwiteza imbere vuba kandi akomeza kurerera n’Igihugu”.

Yaboneyeho gusaba Leta ko ariko yazirikana abarimu bakorera mu mashuri yigenga (Private Schools), mu gihe bagannye Ikigo cy’imari cyabo (Umwalimu SACCO) bakajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ingana nk’iy’abo mu bigo bya Leta kuko ngo bo bahabwa ku nyungu ya 11% mu gihe abo mu mashuri yigenga bazihabwa kuri 14%.

Meya w’Akarere ka Rubavu, bwana Mulindwa Prosper yashimiye abarimu, abizeza ubufatanye busesuye no gukomeza kubaba hafi mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko ngo ari bo shingiro ry’ibyiza ku muryango nyarwanda w’ejo hazaza.

Bwana Mulindwa Prosper wari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa mwalimu wizihirijwe ku rwego rw’Akarere muri Stade Umuganda ahahuriye abarimu bagera ku 3961 baturutse mu mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu, yavuze ko atabona uko ashimira abarimu kuko ngo umurimo bakora wo kurerera Igihugu ari umurimo usaba ubwitange, gushobora no gushoboka. Yongeyeho ko umwanya munini bawumarana n’abana ku buryo ngo ku bufatanye n’ababyeyi, bagira uruhare mu kubaka urubyiruko rushoboye kandi rushobotse rwo mbaraga z’ejo hazaza.

Buri mwaka tariki ya 05 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Muri uyu mwaka ariko siko byagenze mu Rwanda kuko Minisiteri y’Uburezi yawimuriye itariki kubera ibikorwa byihutirwa bitandukanye by’uburezi byahuriranye n’iyo tariki maze ushyirwa kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ku rwego ry’Igihugu ukaba wizihirijwe muri Intare Conference Arena (i Rusororo) mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, waranzwe no gutanga ibihembo ku barimu ku giti cyabo babaye indashyikirwa ndetse no ku bigo by’amashuri byatsinze neza kurusha ibindi. Uyu munsi wizihijwe bwa mbere taliki ya 05 Ukwakira 1966.

Uwimana Emmanuel ushinzwe amasomo ku ishuri rya EPGI-ULK (uwambaye amataratara) ari kumwe na bwana Isaac uyobora ishuri rya Le bon berger; amwe mu mashuri yigenga yo mu murenge wa Gisenyi akaba aza mu ya mbere mu karere mu gutsindisha abana bose bakabona ibigo (boarding schools).
Abayobozi b’ibigo byahembwe bafashe ifoto n’abayobozi ku nzego zitandukanye.

Abarimu baturutse mu mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu bahuriye kuri Stade Umuganda.
Umuyobozi w’Ishuri rya Rusamaza riherereye mu murenge wa Rugerero ahabwa ibihembo by’ishuri rye rikomeje kuba indashyikirwa mu mashuri abanza.
Padiri uyobora GS Muhato iherereye mu murenge wa Gisenyi yahawe ibihembo by’uko Ikigo ayoboye gikomeje kwitwara neza mu mitsindire.

Umuco nyarwanda ntiwibagiranye muri ibi birori.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

© PHOTOS & VIDEO: AMIZERO TV /DECEMBER, 2023.

Related posts

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yarashe Gen Chico Tshitambwe wari wigambye kuyirandurana n’abayitera inkunga.

NDAGIJIMANA Flavien

RIB yataye muri yombi Padiri mukuru wa Paruwasi Gatorika ya Rwamagana.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Gakwisi December 15, 2023 at 8:23 PM

Ndabona uyu mukobwa akaze rwose !! Nonese ko avuga ko nta mwarimukazi ukibura umugabo nkaba mbona imyaka imyaka itangiye kumucika !! Iby’Isi ni amabanga mwa bantu mwe.

Reply

Leave a Comment