Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi Ubuzima

“N’ubwo hari ibyakozwe ariko abafite ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihohoterwa”: OIPPA

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Umuryango w’Abafite ubumuga bw’uruhu, OIPPA, wagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu kubitaho ariko ko hakiri na none byinshi byo gukora kuko ngo abafite ubumuga bw’uruhu bagihura n’ihohoterwa ndetse hakaba hari n’iby’ibanze batabona uko bikwiriye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nicodeme Hakizimana, avuga ko hari byinshi kandi byiza byakozwe na Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, birimo nk’amategeko akumira ndetse agahana ihezwa n’ihohoterwa, amavuta arinda uruhu kwangirika yashyizwe kuri Mitiweri n’ibindi.

N’ubwo ibi byose byakozwe ariko, bwana Nicodeme agaragaza ko hakiri imbogamizi, aho abafite ubumuga bw’uruhu mu burezi usanga bagifite ibibazo kuko bigana n’abandi ugasanga bamwe babafata nabi, ibibazo byo kutabona neza ku kibaho ndetse no gutotezwa na rubanda.

Bwana Nicodeme, yanagarutse ku buryo umwana ufite ubumuga bw’uruhu avuka. Ati: “Igitera umwana kuba yaba agira uruhu rwera, ni uko aba adafite akaremangingo mu mubiri we kitwa meranosite, imufasha gusakaza imirasire y’izuba mu mubiri, mu maso ndetse no mu musatsi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa OIPPA/Photo Amizero.rw

Yavuze ku mpamvu ishobora gutuma havuka umwana ufite ubumuga bw’uruhu. Ati: “Iyo umubyeyi w’umugabo afite akanyangingo gashobora gutanga umwana ufite ubumuga bw’uruhu, agahura n’umubyeyi w’umugore nawe ufite agatanga umwana ufite ubumuga bw’uruhu, hahita havukamo wa mwana ufite ubumuga bw’uruhu n’ubwo ababyeyi bo baba badafite ubwo bumuga, anongeraho ko hari akaremangingo kitwa recessive katigaragaza; bishatse kuvuga ko hari umuntu n’ushobora kuba afite ubumuga ariko buri mu mubiri butagaragara ku ruhu, akaba atapfa kubimenya”.

Mu zindi mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu bahura nazo; harimo kubura indorerwamo(lunettes) zibafasha gusoma, gutotezwa, gufatwa ku ngufu na bamwe bafite imyumvire mibi ko abafite ubumuga bw’uruhu batera amashaba ndetse no kubura amavuta yo kwisiga.

Uwitwa Nzirorera wo mu Karere ka Rutsiro, Intara y’Iburengerazuba, washakanye n’ufite ubumuga bw’uruhu, yavuzeko abantu benshi bamutotezaga ngo yashatse umugore mubi ariko ngo we akabyima amaso.

OIPPA (Organization for Integration and Promotion of People with Albanian), yibutsa abantu ko ari inshingano za buri wese kurinda abantu bafite ubumuga bw’uruhu ihohoterwa ribakorerwa, yaba irishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Raporo ya mbere y’umwaduko wa Coronavirus, igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga abantu 1238 bafite ubumuga bw’uruhu.

Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda baracyahura n’ihohoterwa ritandukanye/Photo Archive

Related posts

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasubukuye ibiganiro bya buri cyumweru agirana n’imbaga y’abemera imbona nkubone

NDAGIJIMANA Flavien

Ngoma: Bapfuye inkumi maze umunyeshuri umwe ahonda mugenzi we inyundo mu mutwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Wa musirikare wa DR Congo wiciwe ku mupaka w’u Rwanda yashyinguwe nk’intwari [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment