Amizero
Amakuru COVID 19 Iyobokamana

Umunsi Mukuru w’Igitambo Eidil-Ad’ha usanze aba Islam bamwe muri Guma mu rugo abandi Guma mu Karere.

Eidil-Ad’ha cyangwa se Umunsi Mukuru w’Igitambo usanze abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda bari mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo ku bari mu Mujyi wa Kigali n’utundi Turere umunani, na Guma mu Karere ku bindi bice by’Igihugu bisigaye. Kuri iyi nshuro ukaba wizihizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Umunsi mukuru wa Eidil-Ad’ha wizihizwa hazirikanwa igihe Iburahimu (Aburahamu) yari agiye gutamba umwana we Ismail (Isaka), Imana ikamushumbusha intama yo gutamba mu cyimbo cy’umwana we.

Uyu munsi wa Eidil-Ad’ha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, kimara iminsi 29 cyangwa 30 kuko ho abemera Mana bo mu Idini ya Islam baba bishimora ko basiburutse.

Ku munsi mukuru w’igitambo (Eidil-Ad’ha), abemera bo mu Idini ya Islam bishoboye bategekwa kubaga amatungo atandukanye ariko atazira nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye kugira ngo na bo babone ifunguro.

Inka ziri mu matungo atambwa/Photo Internet.

Muri ibi bihe bidasanzwe, nabwo aba Islamu babifitemo ubushake, bashobora kubikora bagatanga igitambo cyabo ariko bakabikora birinda ibikorwa byo gusabana kuko byabangamira ingamba zo kurwanya Coronavirus zashyizweho na Leta.

Uyu munsi mukuru w’Igitambo muri 2021, ubaye ku nshuro ya kabiri, aba Islamu bo mu Rwanda bari mu bihe bidasanzwe kubera Covid-19, aho abo muri Kigali n’utundi Turere 8 bari muri Guma mu rugo naho abandi mu Gihugu bakaba muri Guma mu Karere, hakaniyongeraho ko ibikorwa by’ubusabane bihuriza abantu hamwe bitemewe. Umwaka ushize wa 2020 nabwo uyu Munsi Mukuru wizihijwe ku wa 31 Nyakanga 2020 na bwo igihugu kikaba cyari gihanganye na Coronavirus.

Isengesho mu gihe cya Covid-19 rikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda/Photo Internet.

Eid al-Fitr isoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan izwi nk’Irayidi ntoya, mu gihe uyu Munsi Mukuru w’Igitambo Eidil-Ad’ha, ufatwa nk’Irayidi nini, mu gihe ibihe byari bikiri byiza, wasangaga mu Gihugu ari ibyishimo, ubusabane, kurya amafunguro meza kandi ku rugero rushimishije, mu mvugo yo gutebya kuri bamwe, bakaba baravugaga ko ku munsi nk’uyu ‘bagomba kuzigama ayabo bagatungwa n’aba Islamu’.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yemeje ko kuri uyu munsi hagomba kuba ikiruhuko, ibintu bigaragaza uburemere bw’uyu munsi. Mu itangazo yasohoye, iyi Minisiteri yemeje ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu kwizihiza Eidil-Ad’ha.

N’ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ariko yatanze ikiruhuko, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iki kiruhuko kitabuza abanyeshuri bo mu myaka ya gatatu n’iya Gatandatu y’ayisumbuye gutangira ibizamini bya Leta biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 kuko ngo ibi bizamini nabyo byihariye kandi bikaba biri gukorwa mu buryo no mu bihe bidasanzwe kubera Covid-19.

Ihene n’intama zitambwa ku bwinshi/Photo Internet.

Related posts

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho Sankara akatirwa imyaka 20.

NDAGIJIMANA Flavien

Abakoresha WhatsApp, Facebook na Instagram batunguwe no kwisanga zahagaze.

NDAGIJIMANA Flavien

Ikipe y’u Rwanda Amavubi itsinzwe n’iya Uganda igumana umwanya wa nyuma muri iri tsinda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment