Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Musanze: Umuntu utamenyekanye umwirondoro yasanzwe mu kiraro cya Gitinda yapfuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022, mu kiraro cya Gitinda gihuza Umurenge wa Cyuve muri Musanze na Gahunga muri Burera, habonetse umurambo utamenyekanye umwirondoro.

Uyu murambo bigaragara ko ari igitsinagabo, bigaragarako ari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 akaba yabonywe n’abaturage ubwo bari bazindutse bagiye mu mirimo nk’uko babitangarije umunyamakuru wa AMIZERO.RW wageze aha mu Gitinda.

Abaturage bari kuri iki kiraro, batangarije umunyamakuru ko uyu muntu bamubonye muri iki kiraro ariko ngo akaba atari uwo muri aka gace, ibintu baheraho bemeza ko ashobora kuba yiciwe ahandi akaza kujugunywamo.

Bati: “Rwose aka gace kacu nta rugomo rugeze ku bwicanyi ruharangwa. Uyu muntu mu bigaragara bamwiciye ahandi baza kumuta muri iki kiraro bazi ko imvura nigwa amazi aza kumutwara. Ntabwo rwose ari uwa hano hafi nta n’ubwo twamumenye kandi nta n’umuntu hano hafi mu Tugari twacu watatse ko yaba yabuze umuntu”.

Aba baturage bavuze ko kandi hari imodoka bumvise nka saa sita z’ijoro yaje ngo ikanyuraho, hashira akanya gato igahita igaruka, bakaba bacyeka ko ari yo yaba yazanye uyu murambo ikawujugunyamo kuko ngo itahatinze cyangwa se ngo igende ikomeze muri Burera.

Twashatse kumenya niba Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yamenye iki kibazo, ku murongo wa telefone tuvugana na SP Alex Ndayisenga,
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, tumubaza niba bamenye iki kibazo ndetse n’ubutumwa bagenera abaturage. Yadusabye gukoresha ubutumwa bugufi, maze nawe mu butumwa bugufi, atubwira ko iki kibazo batakimenye, adusaba kubariza ahandi.

Twagerageje kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta gisubizo twari twakabonye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango ukorerwe isuzuma hamenyekanye neza icyamwishe, hanyuma azashyingurwe.

Mu minsi micye ishize, mu Karere ka Musanze havuzwe urugomo rukorwa n’insoresore zitwikira amajoro, zigategera abantu ahantu hatari amatara zikabambura ndetse rimwe na rimwe zikabakomeretsa. Hanavuzwe kandi urupfu rw’umukecuru wo mu Murenge wa Cyuve wishe atewe ibyuma, bamara kumwica bakamutwika isura, aho byavuzwe ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Mu minsi itageze no ku 10 kandi nibwo twabagejejeho inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka irenga 60 wo mu Murenge wa Rwaza wishe mugenzi we amutemaguye, gusa ku bw’amahirwe ye macye, akaba yarashatse kurwanya inzego z’umutekano no kuzitoroka ubwo yari agiye kwerekana aho yakoreye amahano araraswa ahita apfa.

Munsi y’iki kiraro niho hasanzwe umurambo w’uyu muntu.

Related posts

Rubavu: Umusirikare wa FARDC yarashwe n’abasirikare b’u Rwanda arapfa.

NDAGIJIMANA Flavien

Ngororero: Yashoye asaga Miliyoni 35 Frw mu bikorwa biteza imbere aho avuka [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Museveni yagize icyo atangaza ku basirikare ba UPDF biciwe muri Somalia[VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment