Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubukungu Umutekano

Ukraine: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa mbere runini mu Burayi rwafashwe n’abarusiya.

Uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Zaporizhzhia ruherereye muri Ukraine, rukaba urunini i Burayi ndetse no mu 10 za mbere nini ku Isi zitunganya izi ngufu, rwafashwe n’abarusiya mu ntambara barimo nk’uko byemejwe n’abategetsi ba Ukraine.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 04 Werurwe 2022, Perezida Volodymyr Zelensky yasabye abanyaburayi ati “nimubyuke” mu gihe havugwaga umuriro ku ruganda rutunganya ingufu kirimbuzi uvuye ku bisasu by’Uburusiya.

Abanyaburayi ntibaribagirwa akaga kabaye ku mpanuka y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl mu 1986.

Zelensky yashyize video kuri Twitter avuga ati: “Uruganda runini cyane Iburayi rw’ingufu kirimbuzi ubu rwafashwe n’umuriro”.

Yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ‘reactors’ z’uru ruganda rwa Zaporizhzhia zikoresheje ibifaru.

Uburusiya ntacyo bwavuze ku byo bwashinjwe na Zelensky kuri uru ruganda rutanga igice kinini cy’amashanyarazi muri Ukraine.

Nyuma y’amasaha habaye ibitero n’umuriro kuri uru ruganda, abategetsi ba Ukraine batangaje ko rwafashwe n’ingabo z’Uburusiya. Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umwe mu bategetsi bo muri ako gace avuga ko “abakozi barwo bakomeje gukurikirana ibice bitanga ingufu” by’uru ruganda.

Perezida Joe Biden wa Amerika hamwe na Rafael Grossi ukuriye ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi (IAEA) bavuganye na Zelensky ku kibazo cya Zaporizhzhia. Minisitiri w’intebe wa Canada yavuze ko amaze kuvugana na mugenzi we Zelensky nyuma y’ibitero by’Uburusiya kuri uru ruganda, ibitero yamaganye asaba ko “bihita bihagarara”.

IAEA yasabye guhagarika ikoreshwa ry’intwaro hafi y’uru ruganda, iburira ko habaho akaga gakomeye mu gihe ‘reactors’ z’ingufu kirimbuzi z’uru ruganda zafatwa n’umuriro, ni mu gihe US yo itegura itsinda ry’ubutabazi ku ngufu kirimbuzi. Jennifer Granholm, minisitiri w’ingufu wa Amerika yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na mugenzi we wa Ukraine ku muriro kuri Zaporizhzhia.

Uru ni uruganda ruri mu majyepfo ya Ukraine rukaba mu 10 za mbere nini ku Isi mu gutunganya ingufu kirimbuzi, rukaba ari rwo rwa mbere ku Mugabane w’Uburayi.

Jennifer yavuze ko Amerika yameje gutegura itsinda ryayo ry’ubutabazi mu gihe cy’ikibazo cy’ingufu kirimbuzi. Uyu mugore unashinzwe ububiko bw’intwaro kirimbuzi za Amerika yanditse ati: “Ibitero by’ingabo z’Uburusiya hafi y’urwo ruganda ni ubusazi kandi bigomba guhagarara.

” ‘Reactors’ z’urwo ruganda zikingiwe n’uburyo bukomeye cyane kandi barimo kuzizimya.”

Imirwano n’ibusasu byarashwe kuri uru ruganda ruri ahitwa Energodar byatumye rufatwa n’umuriro, ariko ukuriye ako karere yaje gutangaza ko imirwano yahagaze, nk’uko ishami rya BBC muri Ukraine ribivuga.

Inzego z’ubutabazi z’iki gihugu zivuga ko zabashije kuzimya umuriro wari wafashe uru ruganda saa 04:20 GMT (06:20 ku isaha yo mu Rwanda) kuri uyu wa gatanu tariki 04 Werurwe 2022.

Mu itangazo ku mbuga nkoranyambaga zarwo, urwego rw’ubutabazi rwa Ukraine rwatangaje ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye aho.

Hagati aho, intumwa z’Uburusiya na Ukraine zahuriye ahantu hatatangajwe ejo kuwa kane, mubyo zemeranyijwe harimo gufungura inzira ku bashaka guhunga baheze mu mijyi irimo imirwano.

Related posts

Major Nsanzimana Yefuta wa FDLR warwanaga afasha ingabo za Leta ya Congo yishwe na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Yerusalemu: Ubushyamirane bwongeye kwaduka hagati y’Abanyapalestina n’Abayisilayeli.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment