Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo COVID 19 Imyidagaduro Politike Ubukerarugendo Ubukungu Ubuzima

Imipaka yo ku butaka yafunguwe, amasaha y’ingendo asubizwa kuri 24 nk’uko byahoze.

Werurwe 2020, Werurwe 2022; imyaka ibiri yari yihiritse Abanyarwanda n’abandi baba cyangwa bagenda mu Rwanda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, arimo kugabanya amasaha y’ingendo, gufunga imipaka yo ku butaka n’ibindi. Inkuru nkomezamitima yaturutse muri Village Urugwiro, ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022 yakuyeho amasaha y’ingendo yari amaze imyaka ibiri yubahirizwa mu Gihugu ndetse ikanemeza ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka.

Iyi nama y’abaminisitiri yemeje ko ibikorwa byinshi bikora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa Saa sita z’ijoro(00:00) nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze. Insengero, restaurants, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za masaje (massage) byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48. Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera cyangwa se iya Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abanduye Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibikorwa birimo hoteli, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo bose bemerewe gusubukura ibikorwa byabo.

Uretse ibi byemezo byatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 5 Werurwe 2022, imipaka y’u Rwanda yo ku butaka nayo yafunguwe, aho iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa mbere tariki 07 Werurwe 2022. Abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze gukingira 60% by’abaturage barwo mu buryo bwuzuye, intego ikaba ari ugukomeza gukingira abantu benshi mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu.

Leta y’u Rwanda irakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Src.: Igihe

Related posts

DRC mu mugambi wo kugura ‘drones’ zigezweho zo guhangamura M23 igasigara ari amateka.

NDAGIJIMANA Flavien

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye inzibacyuho yatorewe kuyobora ADEPR nk’Umushumba Mukuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisirikare cya Israël kigendera kuki gitoranya ibisasu bya Hamas gishwanyaguriza mu kirere?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment