Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021 nibwo Laurent Gbagbo wayoboye Côte d’Ivoire yageze mu gihugu cye nyuma y’imyaka 10 ari hanze yacyo, yakirwa n’isinzi ry’abantu bagaragazaga ko bamwishimiye cyane.
Kugaruka mu gihugu kwa Gbagbo kubaye nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rumugize umwere ku byaha yashinjwaga, bikaba binashobotse mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cya Côte d’Ivoire.
Laurent Gbagbo, yavutse tariki 31 Gicurasi 1945. Yagiye ku butegetsi mu 2000 abuvaho mu 2010 asimbuwe na Alassane Ouattara wamutsinze mu matora akabanza kwanga kurekura ubutegetsi, ibintu byateje imvururu ndetse hagapfa n’abatari bacye, ari nabyo byaha yari akurikiranyweho.