Amizero
Uncategorized

U Rwanda rwafunze imipaka ya Rusizi I na Rusizi II iruhuza na Bukavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umupaka wa Rusizi I n’uwa Rusizi II ihuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturaranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi mipaka yafunzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi imipaka ya Petite barrière na Grande barrière ihuza ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma, nayo ifunzwe kubera icyorezo cya Ebola.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo abakoresha iyi mipaka bageze ku mu mupaka wa Rusizi I n’umupaka wa Rusizi II abashaka kwambuka bajya muri Congo basubizwa inyuma, n’abashaka kwambuka bava muri Congo basubizwa inyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko imipaka ya Rusizi I na Rusizi II ibaye ifunze by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC.

Ati “Abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi, abatwara ibiribwa, ndetse n’abatashye iwabo barakomeza koroherezwa gutambuka”.

Ebola ni icyorezo cyandura cyane giterwa na virusi ishobora gukwirakwira hagati y’abantu binyuze mu guhura n’amaraso, ibyuya, amacandwe, inkari, kuruka n’andi matembabuzi ava ku mubiri w’umuntu wanduye.

Ushobora kwandura ukoze ku myenda, ibikoresho cyangwa ibitanda byakoreshejwe n’umurwayi wa Ebola bitarasukurwa neza.

Inzego z’ubuzima zisaba abaturage kwirinda kwegera cyangwa gukora ku barwayi bafite ibimenyetso bya Ebola batambaye ibikoresho bikingira.

Meya Sindayiheba yasabye abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya n’intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahantu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kuva amaraso.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda nta muntu urandura iki cyorezo kimaze kwica abantu 88 muri RDC.

Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.

Related posts

APR FC yatsinze Kiyovu Sports yegukana igikombe cya 22 cya Shampiyona.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Macron baganiriye ku bibazo by’umutekano muke uri muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Akamaro ko kunywa amazi mu gitondo ukibyuka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777