Amizero
Ubuzima

Minisitiri w’ubuzima w’u Bwongereza yeguye

Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cy’u Bwongereza Matt Hancock yeguye ku mirimo ye, ni nyuma y’umunsi umwe hagaragaye amafoto y’uyu mugabo ari gusomana n’umujyanama we we Gina Caladangelo. Uretse kuba aba bombi bubatse kandi buri wese afite abana batatu, aya mafoto yafashwe tariki ya 6 Gicurasi, bisobanuye ko bari bari no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nka Minisitiri w’Ubuzima, bwana Matt Hancock niwe wari uri ku ruhembe rw’imbere mu gihugu cy’u Bwongereza mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, aho inshuro nyinshi yagaragaye mu itangazamakuru, haba kuri radiyo ndetse no kuri televiziyo asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Nubwo yari yasabye imbabazi umunsi umwe mbere yaho, ni ukuvuga ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena ndetse na Minisitiri w’intebe Boris Johnson akavuga ko guverinoma ayoboye imuhaye imbabazi, Matt Hancock yakomeje gushyirwaho igitutu kugeza ubwo yeguye ku mirimo ye.

Mu ibaruwa ye y’ubwegure yagize ati: “Abantu bigomwe byinshi cyane muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, bityo rero hari icyo tubagomba iyo turenze ku mabwiriza yo kwirinda nkuko byambayeho.”

Minisitiri w’intebe Boris Johnson yavuze ko ababajwe no kwegura kwa Matt Hancock, aho yamusubije agira ati: “Wagakwiye guterwa ishema n’uburyo wakoreye igihugu cyawe. Kandi nizere ko gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyawe bitagarukiye hano.”

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter,  umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’abakozi ritavuga rumwe na Leta mu Bwongereza yanditse ko kwegura kwa Matt Hancock byari bikwiye, ahubwo anenga Minisitiri w’intebe Boris Johnson kuba atarafashe iya mbere ngo amwirukane.

Sajid Javid wigeze kuba Minisitiri w’imari muri iki gihugu akaba ari we wahise agirwa Minisitiri w’ubuzima nkuko byatangajwe n’ibiro by Minsitiri w’intebe Boris Johnson.

Abagera ku 128,000 bamaze guhitanwa na COVID-19 mu Bwongereza. Matt Hancock wari umaze imyaka 3 ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima yakunze kunengwa ku bijyanye n’uburyo u Bwongereza bwitwaye mu kurwanya ikwirakwira no gukumira iki cyorezo.

Gusa kuri ubu hari hatangiye kuboneka agahenge, aho byibuze 84% by’abakuze mu Bwongereza babonye dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, naho abagera kuri 61% bakaba bararangije kubona dose zombi uko ari ebyiri.

ALJAZEERA

Related posts

Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa bazira kwica abaturage muri Somalia.

NDAGIJIMANA Flavien

Gicumbi: Yamusanze asambanya umugore we amukubita umuhini aramwica.

NDAGIJIMANA Flavien

Nord Stream 1: U Burayi buri mu kaga gakomeye nyuma yo gufungirwa Gaz n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment